Rutsiro: Yishe mugenzi amuteye icyuma mu mutima

Umusore w’imyaka 35 wo mu Karere ka Rutsiro, afunzwe akekwaho kwica ateye icyuma mu mutima mugenzi we w’imyaka 42, afatirwa mu gihuru aho yarimo agerageza kwihisha.

Ibi byabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Kabihogo ho mu Mudugudu wa Rugamba mu ijoro rya tariki 31 Nyakanga 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro yahamirije IGIHE dukesha aya makuru, avuga ko icyo bapfuye kitaramenyekana.
Ati:“Nibyo koko Nzabarinda yishwe atewe icyuma mu mutima, barimo basangira inzoga nyuma baterana amagambo, icyo bapfuye ntikiramenyekana, yafashwe arafungwa mu gihe iperereza rigikomeje.”
SP. Twajamahoro yakomeje avuga ko buri gihe Polisi y’u Rwanda yibutsa abaturage ko bakwiye kwirinda urugomo n’amakimbirane cyane cyane birinda kunywa inzoga z’inkorano, usanga ziba intandaro y’urugomo n’ubwicanyi bwa hato na hato.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku birato bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.
Comments are closed.