Rwamagana: Abarimu n’abaganga barinubira amafaranga bakwa ku ngufu ngo ni ayo gufasha ikipe ya Rwamagana FC

8,914
Kwibuka30

Hari bamwe mu barimu n’abaganga bakorera mu Karere ka Rwamagana bavuga ko batishimiye icyemezo cy’Akarere kibategeka gutanga umusanzu wo gufasha ikipe ya Rwamagana FC

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana butegetse ko buri mwalimu n’umuganga bagomba gutanga byibuze 1% by’umshara wabo agakusanywa akajya gufashisha ikipe y’umupira w’amaguru y’Akarere izwi nka Rwamagana FC, bamwe mu barimu n’abaganga baravuga ko icyo cyemezo cyafashwe kibabangamiye ku buryo bukomeye.

Uwitwa Matata Justin wigisha murri ako Karere yagize ati:”Twebwe twabonye batuzanira amabaruwa ngo dusinye ko Akarere kadukuraho 1% ngo ajyanwe mu isanduku y’ikipe ya Rwamagana City iri kubarizwa mu cyiciro cya mbere ubu, rwose ibi birabangamye, mutugirire ubuvugizi kuko turabangamiwe

Undi mwalimu utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko bitumvikana kubona buri gihe ari mwalimu ukurwaho amafaranga yunganira imihigo iba yashyizweho n’Akarere, ati:”Buri gihe nitwe dukandwa, nta kwezi gushize duhatiwe gukusanya amafaranga yo kugurira mitiweri abaturage, none ngo dukurweho amafaranga yo gufasha ikipe? Ubuse niko twese tuyifana? Ibi sibyo rwose

Kwibuka30

Uwitwa Manasse ukora akazi k’ubuganga, yagize ati:”Nibyo pe, badutegetse ko tugomba gutanga amafaranga yo gufasha Rwamagana City, ngo utari businye ashobora kugira ibibazo harimo no kuba yakwirukanwa, ariko rimwe ku ijana kuri Gross salary barumva ukuntu angana? Fata aya buri muntu uyakube n’umubare wa buri mwalimu n’umuganga ba hano mu Karere, rwose ni menshi”

Ubuyobozi bw’Akarere bwahakanye iby’aya makuru

Mu ijwi ry’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Madame Nyirabihogo Jeanne d’Arc yavuze ko atari itegeko gufasha ikipe, ko ahubwo ari ubushake bwa buri mukozi, ikindi kandi ko atari abarimu n’abaganga gusa batoranijwe mu bandi, ati:”Ni igitekerezo cyavugiwe mu nama yaguye y’Akarere, twemeza ko ikipe idufitiye akamaro ko tugomba kugira icyo dukora kugira ngo tuyifashe nk’ikipe yacu”

Visi Meya yakomeje avuga ko icyiciro cy’abaganga n’abarimu kitari bwagerweho bityo ko atiyumvisha impamvu bari gusakuza mu gihe batari mu cyiciro cyabemeye gutanga amafaranga yo gutera inkunga ikipe.

Ariko n’ubwo bimeze bityo, hari bamwe u barimu bahakana ibyo umuyobozi yavuze, bakemeza ko nabo babazaniye za fomu bagomba gusinyaho bagakatwa amafaranga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.