Rwamagana: NZABIHIMANA J.Pierre wiyitaga umupolisi yafatiwe mu cyuho arimo kwambura umuturage

7,856

Mu karere ka Rwamagana hafatiwe Nzabihimana Jean Pierre w’imyaka 33 wiyitaga umupolisi akagenda yambura abaturage amafaranga. Yafatiwe mu Murenge wa Rubona ku wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo Nzabihimana afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage yari amaze kwambura. Yari amaze kwambura abaturage batatu, bose hamwe akaba yari amaze kubambura amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 35.

CIP Twizeyimana yagize ati   “Abaturage bahamagaye kuri sitasiyo ya Polisi iri mu Murenge wa Rubona babwira abapolisi ko hari umuntu urimo kugenda abakangisha ko ari umupolisi kandi ko nibatamuha amafaranga arabafunga. Yababwiraga ko azahera ku barenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

Polisi n’urwego rw’ubugenzacyaha bakimara kumenya ayo makuru bahise batangira gushakisha Nzabihimana, bamufatira mu cyuho arimo kwaka amafaranga umwe mu baturage bo mu Murenge wa Rubona.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi kudahishira abanyabyaha. Yabagaragarije ko serivisi za Polisi zitakirwa ikiguzi kuko zitangwa biciye mu mucyo. Bityo uzajya abaka amafaranga bage babanza bashishoze. 

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusango ingingo ya 174 ivuga  ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

This image has an empty alt attribute; its file name is 1_41_10.jpg
Leave A Reply

Your email address will not be published.