Rwanda: Abagera ku bihumbi 150 bamaze kwemererwa gukuramo inda

9,319
Gukuramo inda byemerwa ryari? by Maitre NSHIMIYIMANA Emmanuel - YouTube

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko kuva itegeko rijyanye no gukuramo inda rivuguruwe mu 2018 rigakuraho icyemezo cy’urukiko, ubu abahawe uburenganzira bwo gukuramo inda bagera ku 150,000.

Mu myaka itandatu yari ishize abari barabyemerewe n’urukiko bari barindwi gusa.

Ababyemererwa ubu ni; abatewe inda bakiri abana, abafashwe ku ngufu, abashyingiwe ku ngufu, uwatewe inda na mwenewabo wa hafi, n’inda ibangamiye ubuzima bw’umubyeyi cyangwa umwana.

Abakobwa babiri, umwe w’imyaka 18, n’undi w’imyaka 19 mu minsi mike ishize bakuriwemo inda zikiri ntoya, kuko bafashwe ku ngufu.

Umwe yavuze ko yasambanyijwe ku ngufu n’abagabo batatu icya rimwe.

Ati: “Umuntu tuziranye yarampamagaye ngo ninze andangire akazi, ndagenda nsanga ni abasore batatu bamfata ku ngufu bose.”

Undi nawe ati:”Cyari ikintu bateguye, bafashe fanta bavangamo inzoga. Maze kubinywa numvise hari ikintu gihindutse muri njyewe kuko sinari narigeze nywa inzoga, ntiwambaza ngo byagenze gute, bucyeye nisanze ndi kumwe nuwo musore.”

Nk’abandi bakobwa benshi batewe inda muri ubu buryo, aba nabo batinye kubibwira ababyeyi, kubera uburyo benshi babyakira. Bagannye imiryango irengera uburenganzira ngo ibafashe.

Health Development Initiative (HDI), Great Lakes Initiative for Human Rights and Development (GLIHD), Isange One Stop Center n’abandi, bafasha abagize ikibazo nk’iki kugera ku burenganzira bwo gukuramo inda.

Jeanne avuga ko ubu yumva ameze neza nyuma yo gufashwa gukuramo inda mu byumweru bibiri bishize.

Gukuramo inda ntabwo ari icyemezo cyoroshye

Bamwe mubahisemo gukuramo inda bavuga ko atari icyemezo cyoroshye, kuko mu kubasuzuma kwa muganga babanza no kuberaka uko umwana yari amaze kungana mu nda.

Bombi bavuga ko ubu hari igihe bafatwa no kwicuza, bigasaba ko bakenera ubujyanama.

Ati: “Hari igihe mvuga nti ‘ubu iyo mbyihorera yari kuzakura, sinzi ngo yari kuzaba iki?’…ariko kurundi ruhande nkavuga nti ‘ntayandi mahitamo nari mfite’.

“Mba numva nkeneye umuntu twaganira ku buryo nabyibagirwa, kugira ngo bimvemo ntabwo byoroshye ariko nyine [amaherezo] bizamvamo.”

Undi yakomeje ati: “Numvise ngize ubwoba ukuntu, n’ubu hari igihe ntekereza nkumva nakoze icyaha ukuntu, ariko nyine n’ubundi sinari mfite aho najyana uwo mwana kuko sinagiye kubikora mbishaka.

Gusa muri rusange bishimiye ko itegeko rishya ryabahaye amahitamo aruta kubyara umwana batwite mu buryo batateguye kandi batifuje.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko gushyira iri tegeko mu bikorwa bikirimo imbogamizi, nk’imyemerere y’abagomba kurishyira mu bikorwa.

Aphrodis Kagaba ukuriye HDI-Rwanda ati: “Muganga arakubwira ati ‘nkurikije aho nsengera n’ibyo nemera, njyewe ibi bintu ntabwo nabikora’. Ariko niba uri muganga, vura abantu bose utabahaye akato.

“Ikindi ni uburyo izo serivisi zogomba gutangwa mu ibanga, dukeneye ko abantu babihugurwa kuva ku bakira abantu kwa muganga.”

Bwana Kagaba avuga ko icyo bifuza ari uko uwemerewe gukuramo inda n’itegeko ahabwa iyo serivisi neza bitamugizeho ingaruka.

Vestine Husna Umulisa, wungirije umukuru wa GLIHD, we avuga ko indi mbogamizi ari ukuba abagabo bakomeje gutera inda abana b’abakobwa abahanwa bakiri bacye cyane.

Ati: “Uyu munsi hari inda zirenga 18,000 zatewe abana, bose barabyaye nk’uko bivugwa na raporo iheruka gukorwa, ariko mu bushinjacyaha hagezemo abagabo 3,000 gusa bahanwe.

“Turasaba ko leta yafata ibyemezo ku bagabo batera inda abana b’abakobwa bakiri bato.”

NI RYARI UMUGORE/UMUKOBWA YEMEREWE GUKURAMO INDA MU RWANDA? | ubarutagrace

Comments are closed.