Rwanda-DRC: MONUSCO yahakanye ibirego by’u Rwanda ruyishinja gukorana na FDLR

9,275

Ingabo za ONU muri Repubulika ya demokarasi ya Congo – MONUSCO zirahakana ibiherutse gutangazwa n’Urwanda ruzishinja gukorana n’umutwe wa FDLR mu ntambara ingabo za leta ya Congo zirwana n’umutwe wa M23.

Umuvugizi wungirije wa MONUSCO, Ndeye Khady Lo, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ingabo za MONUSCO mu gufatanya n’igisirikare cya Congo zishyira imbere iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga, uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kurengera ubuzima bw’abaturage b’abasivile.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Urwanda, Vincent Biruta, aherutse kubwira abadipolomate n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko ingabo za ONU zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo zikorana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR urwanya leta y’Urwanda.

Leta y’Urwanda ivuga ko ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo hari uburyo zifatanyamo n’inyeshyamba za FDLR bakazifasha kurwanya imitwe iba irwana nayo n’uwa M23 urimo.

Umuvugizi wungirije wa leta y’Urwanda, Alain Mukuralinda, yabwiye BBC ati: “iyo amakuru agaragaza ko ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zifatanya na FDLR zikabashyira imbere zibaha intwaro… kugira ngo barwanye iyo mitwe ejo ukumva ku mugaragaro ngo Monusco yafatanije n’ingabo za Congo nazo zifatanije na FDLR, ubwo se ikiba gisigaye ni iki?”

Hagati aho, amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo aravuga ko ubu hari agahenge ndetse na bamwe mu baturage bari barahunze batangiye gusubira mu byabo.

Intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri Congo, Bintou Keita, yasuye umujyi wa Goma aho yavugiye ko hakenewe ingufu zikomeye za gisirikare kugirango bishoboke ko umutwe wa M23 uneshwa burundu.

Comments are closed.