Rwanda: Hagiye kwifashishwa ubwenge buhangano mu kubungabunga ingagi zo mu birunga

266

Ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (Artificial Intelligence/AI) rigiye kwifashishwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu kubungabunga ingangi no kongerera ubushobozi abaturiye Pariki.

Iryo koranabuhanga ryiswe “interspecies money” rizazasha ingagi kwinjiza amafaranga binyuze mu bubiko bw’ikoranabuhanga (digital wallets) bushyigikiwe na AI ifasha gusoma amasura y’abantu.

Mu cyumweru gishize, ako gashya kari mu mishinga ya mbere 10 itanga amahirwe yo gutanga umusaruro ukomeye mu 2025 yatangajwe n’Ikinyamakuru The Economist.

Ku ikubitiro uyu  mushinga wageragerejwe ku ngagi 20 zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, zihabwa konti hakoreshejwe mudasobwa zikoresha ikoranabuhanga aho bitegatanijwe ko amafaranga zizinjiza azishyura abazitaho, iryo koranabuhanga rikabafasha no kumenya aho ba rushimusi bateze imitego mu buryo bworoshye.

Iri koranabuhanga rya AI rikoreshwa mu ngagi rizafasha gusesengura imyitwarire y’ingagi, kumenya ibyo zikeneye, kumenya niba zagize ikibazo ndetse n’icyo ari cyo cyose gishobora kuzihungabanya.

Uyu mushinga ‘interspecies money’ wazanywe n’ikigo Tehanu, gisanzwe gifatanya n’abatuye mu bice by’ibyaro kurengera ibinyabuzima.

Umuyobozi wa Tehanu, Jonathan Ledgard, akaba n’umwe mu bashinze iki kigo, yabwiyeThe New Times ko uyu mushinga uzahindura byinshi mu mibanire y’abantu n’inyamanswa n’ubuzima bwazo.

Ledgard avuga ko AI izajya imenya ibyo izindi nyamanswa zikeneye kandi nubwo batangiriye ku ngagi gusa ariko hifuzwa ko n’izindi zazagerwaho mu gihe cya vuba.

Ati: “N’ubwo uyu mushinga ubu ugenewe ingagi zo mu misozi, intego yawo ni uko mu gihe kiri imbere uzagezwa ku bindi binyabuzima  bifasha ibihingwa kandi bizafasha kubaka  ubukungu  bifashe kuzibungabunga neza.”

Iyi gahunda ya interspecies money izanagirira  akamaro abaturage batuye hafi ya  parike, aho bashobora kujya babona amafaranga binyuze mu gusakaza amafoto y’ibiguruka birimo inyoni, gufata amajwi y’inyamaswa, cyangwa gutanga amakuru ku nyamaswa runaka zabonetse.

Agaragaza ko nubwo uyu mushinga ukiri mu ntangiriro uzagira impinduka zifatika utanga mu kubungabunga ibidukikije, kandi uzaba intangarugero ku Isi mu guha agaciro no kubungabunga inyamanswa  bikagira akamaro kuri bose.

Yavuze ko u Rwanda rwatoranyijwe nk’ahantu heza ho gutangirira uyu mushinga kubera ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku kubungabunga ibidukikije kandi rukataje mu gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda z’igihugu zitandukanye.

Ledgard, umwe mu bagize uruhare mu mushinga wo gukoresha utudege duto tutagira abapilote mu Rwanda twifashishwa mu buvuzi, agaragaza ko u Rwanda ari igihugu cyorohereza abakigana kandi byihuta gushyirira mu bikorwa imishinga y’ikoranabuhanga kubera imiyoborere myiza.

Comments are closed.