Rwanda: Kera kabaye Traffic Police yemeye gushyira ibirango ahari za Camera mu mihanda

2,704

Nyuma y’ubusabe bw’abantu benshi bakoresha ibinyabiziga mu Rwanda bwo gushyira ibimenyetso ahantu hose haba camera mu muhanda zandikira abantu barengeje umuvuduko kuri ubu basubijwe kuko icyo cyifuzo cyatangiye kubahirizwa.

Ku wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, nibwo ibi byapa byatangiye gushyirwa mu mihanda itandukanye, kandi ibyo byapa bikaba bigomba gushyirwa mu gihugu hose.

Ubusanzwe abatwara ibinyabiziga bajyaga bitotombera ko izi Camera zishyirwa ahantu hatagaragara cyangwa n’iyo zigaragaye ugasanga ziri ahantu hatitaruye bityo bagashiduka bandikiwe mu buryo butunguranye.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yabwiye itangazamakuru ko ikigamijwe ari ukwigisha abantu no kubafasha gukurikiza amategeko y’umuhanda.

Ati:“Icyo tugamije ni ugukumira, ntabwo tugamiije kwinjiza amafaranhga nk’uko abantu babitekereza. Umuntu nabwirwa ko imbere hari camera, azajya agenda ku muvuduko ujyanye n’icyapa.”

SSP Irere yavuze ko nyuma hazakorwa igenzurwa, rizagaragaza umusaruro w’ibi byapa, harebwe niba hari icyo byamariye abatwara ibinyabiziga.

Ati “Bigomba gushyirwa mu gihugu hose, byatangiye gushyirwaho ku wa Gatatu.”

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), kivuga ko ibi byapa bigiye gushyirwa ahantu hose hegereye za Camera zandikira abatwaye ibinyabiziga bakarenza umuvuduko wateganyijwe.

Tariki 04 Ukwakira 2023 Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Felix yabwiye itangazamakuru ko Camera zo mu muhanda bahimbye izina rya sofiya zisanzwe zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga, zigiye kujya zinakoreshwa mu kugenzura ibindi byaha bikorerwa mu muhanda.

Usibye umuvuduko ukabije, ibindi byaha bikorerwa mu muhanda birimo kuvugira kuri telefone utwaye ikinyabiziga, kutambara umukandara w’umutekano, gutwara ibinyabiziga bidafite ubwishingizi, ibidafite ibyangombwa bigaragaza ko byakorewe igenzura n’ibindi bibangamira umutekano wo mu muhanda.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Comments are closed.