Rwanda: Leta yamaganye raporo ya OHCHR ishinja RDF ubwicanyi muri RDC

174
kwibuka31

Leta y’u Rwanda yamaganye ibirego by’Ibiro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu (OHCHR) biherutse gushinja ingabo z’u Rwanda (RDF) kugira uruhare mu bwicanyi bw’abasivili 319, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, yagaragaje ko ibyatangajwe na OHCHR nta shingiro bifite, kuko nta bimenyetso, ubuhamya cyangwa impamvu zifatika yagaragaje zerekana RDF igira uruhare muri ubwo bwicanyi mu Burasirazuba bwa Congo.

Yagize iti: “Gushyira RDF muri ibyo birego nta mpamvu, ni ibintu bidakwiye kandi bituma abantu bakwibaza ku bunyamwuga bwa OHCDH n’uburyo ikoresha mu gukora raporo.”

U Rwanda rwibukije ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC (MONUSCO), zananiwe kurinda abasivili babangamiwe n’umutekano muke.

Rwumvikanishije kandi ko n’ibyo birego bya OHCHR bibangamiye intego yo kugarura amahoro n’umutekano no guhosha amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC.

Comments are closed.