Rwanda: MINISANTE irahakana ruswa yayivugwagamo mu gutanga akazi.
Minisiteri y’Ubuzima yanyomoje amakuru yatangajwe ku rubuga rwa YouTube ku wa 27 Kanama 2021 ivuga ko muri Minisiteri y’Ubuzima hari ruswa mu gushyira abaganga (Docteurs) mu myanya, ishimangira ko nta ruswa irangwa mu gikorwa cyo guha inshingano abaganga bafite ubushobozi bwo gukora uwo mwuga.
Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho kumenyesha ababonye iyo nkuru bose ko iki ari ikinyoma kuko nta bimenyetso umunyamakuru yagaragaje ndetse akaba atarahaye urubuga Minisiteri y’Ubuzima ngo imusobanurore uko abaganga bashyirwa mu myanya.
lyi nkuru ni impimbano kuko ivuga ko Minisante ishyira mu myanya abaganga barangije stage y’amezi atandatu kandi iyi stage itabaho. Ubusanzwe, abaganga bimenyereza umwuga babikora mu gihe cy’amezi 12 nyuma bakoherezwa gukorera mu bitaro bitandukanye mu gihugu.
lyi nkuru irashingira ku ibaruwa y’umuntu utavugwa izina uvuga ko yabirenganiyemo arangije iyo stage y’amezi atandatu. Birashoboka cyane ko urwandiko basomye rutanditswe n’umuganga kuko ntiyayoberwa amezi yamaze mu imenyereza mwuga.
Ku italiki ya 29 Nyakanga 2021, Minisiteri y’Ubuzima yashyize mu myanya abaganga barangije imenyereza mwuga 337 n’abinjiye mu imenyereza mwuga 141. Byakozwe bose batumiwe, babigiramo uruhare rutaziguye, byose biba babireba kandi n’inzego zitandukanye za Minisiteri y’Ubuzima zibikurikira. Hashingiwe ku myanya iri mu bitaro, aba banganga bihitiragamo ibitaro bifuza gukoreramo hashingiwe ku myanya yari yagaragajwe.
Kugira ngo hirindwe ikintu cyose cyatuma habaho kubogama mu gushyira aba baganga mu myanya, hagendewe ku manota babonye mu ishuli muri Kaminuza y’u Rwanda bose bizemo kandi mu ishuri rimwe.
Bose baba batsinze ari abaganga ariko hagakoreshwa ayo manota mu rwego rwo gushyira ibintu mu mucyo. Uwabaga afite amanota menshi yahitagamo mbere gutyo bigakomeza kugeza abaganga bose bamaze gutoranya ibitaro bajyamo.
Aba baganga barangije guhitamo bahawe uburenganzira bwo kugurana hagati yabo ku babishaka bakabyandika n’ubahagarariye akabyemeza ko koko bifuza kugurana.
Minisiteri y’Ubuzima yagize iti: “Gushyira abaganga mu myanya biba bigamije guha abaturarwanda ubuvuzi mu turere twose kuko mu Rwanda hose bakeneye ubuvuzi kandi Guverinoma ikora uko ishoboye ngo bose bubagereho harimo no gusaranganya abaganga mu turere twose tw’lgihugu uko babonetse.”
lbyo kandi bikamenyeshwa Abanyarwanda mu mugaragaro binyujijwe mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga no ku rubuga rwa Minisiteri y’ubuzima.
Minisiteri y’Ubuzima yongeye gushishikariza abanyamakuru kugenzura neza amakuru batangaza kuri gahunda z’ubuzima n’ubuvuzi mbere yo kuyatangariza abaturarwanda.
Minisiteri y’Ubuzima kandi yiteguye kwakira umunyamakuru wese uyigana, nk’uko isanzwe ibikora, kugira ngo imuhe amakuru ku kibazo cyose afite kiri mu nshingano zayo.
Ni kenshi hagiye havugwa ibyago biterwa n’imwe mu mirongo ya You Toube, itangaza amakuru rimwe na rimwe y’amahimbano mu kugerageza gushakisha imbaga nini y’abazikurikira kuko ari bwo zinjiza amafaranga.
Usanga ahanini izo mbuga zishingwa n’abantu batari abanyamwuga cyangwa se ugasanga bataranahuguwe mu bijyanye n’itangazamakuru. Leta y’u Rwanda isaba buri wese kujya agenzurana amakuru ubushishozi ndetse akamenya ahava amakuru yizewe aba yatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha.
Comments are closed.