Rwanda: Mu mezi 10 ashize gusa habaye impanuka 3000

5,463

Imibare itangwa na Polisi y’Igihugu igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira 2020, habaye impanuka zo mu muhanda zirenga ibihumbi bitatu zihitana abantu 500 naho abarenga ibihumbi bibiri barakomereka.

Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Munyuza Dan, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020 ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ikigo kigenzurirwamo ubuziranenge bw’imodoka (Contrôle technique) mu Karere ka Huye.

Yagize ati “Urebye kuva uyu mwaka watangira gusa impanuka zirenga ibihumbi bitatu zarabaye mu gihugu cyose; abantu baziburiyemo ubuzima barenga 500 muri aya mezi 10 gusa. Abakomeretse bararenga ibihumbi bibiri.”

Yakomeje avuga ko ababuriye ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda biganjemo abantu bakiri bato bakabaye bakora ibikorwa bibateza imbere bakorera n’igihugu.

IGP Munyuza yavuze ko izo mpanuka zashoboraga kwirindwa, asaba abatwara ibinyabiziga kujya bagenda neza mu muhanda bakirinda umuvuduko mwinshi n’uburangare ndetse no kubisikana uko biboneye.

Yasabye abafite ibinyabiziga kujya bitabira kubisuzumisha kuko akenshi usanga ibikora impanuka biba bitujuje ubuziranenge.

Yatanze urugero avuga ko kuva umwaka wa 2020 watangira hasuzumwe imodoka zigera ku bihumbi 70 basanga muri zo izirenga ibihumbi 30 zifite ibibazo.

Ati “Iyo zidapimwa zari guteza ibibazo by’impanuka; ni ngombwa rero kwitabira gusuzumisha ibinyabiziga.”

Bamwe mu batwara ibinyabiziga bavuga ko bagiye kurushaho kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kugenda mu muhanda.

Iraguha Simon Pierre ati “Ni ukurushaho kwitwararika igihe turi mu muhanda kuko cyane cyane amakosa dukunze gukora ni ukurangara no kugendera ku muvuduko mwinshi.”

Abatwara ibinyabiziga kandi bishimiye ko begerejwe ibigo bitatu bigenzurirwamo ubuziranenge bw’imodoka mu Ntara y’Amajyepfo, Amajyaruguru n’Iburasirazuba, bizabafasha kubona serivisi hafi yabo.

Muri ibyo bigo hazajya hatangwa n’ubujyanama ku batwara ibinyabiziga kugira ngo bibutswe kwirinda impanuka.

Comments are closed.