RwandAir yaguze indege igezweho igiye  kwagura ingendo za kure

6,453

Ubuyobozi bwa Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere (RwandAit), bwatangaje ko bwishimiye kwakira indege nshya kandi igezweho igiye kwagura ingendo zo mu kirere za kure. 

Iyo ndege yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 yaraye igeze i Kigali ku wa  Gatandatu taliki ya 18 Werurwe 2023.

Ni indege ifite ikoranabuhaga rigezweho rishobora gutuma igenda yongerwamo udushya tugezweho mu rwego rw’ubwikorezi mu gihe kirenga imyaka 20, ari na yo mpamvu ishyirwa mu ndege zigezwehozo kandi zizewe muri iki kinyejana. 

Yiyongereye kuri ebyiri zisanzwe zikora mu byerekezo by’ingenzi RwandAir igeramo ku mugabane w’i Burayi, mu Burasirazuba bwo Hagati, no muri Afurika, birimo  i Brussels mu Bubiligi, Lagos muri Nigeria ndetse na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir yavuze ko bishimiye kwakira iyo ndege, yongeraho ko igiye gufasha mu rugendo rwo kwagura ingendo n’ibyerekezo by’iyo Sosiyete imaze kuba ubukombe muri Afurika no mu bindi bice binyuranye byo ku Isi. 

Yagize ati: “Tumejejwe no kuba tugiye kwagura ingendo zacu zo mu kirere kubera ko tubonye indege ya gatatu ikora ingendo za kure. Kuba iyi ndege yiyogereye ku zari zisanzwe bigiye kudufasha kongera ibyerekezo no kurushaho guhuza abalikiya bacu n’ibyerekezo birushijeho kuba byinshi.”

Ubusanzwe indege zo muri ubwo bwoko ziba zifite ubushobozi bwo gutwara abantu babarirwa hagati ya 210 na 250,  ikaba ifite amababa abiti areshya na metero 5.6. 

Iyo ndege ishobora gushyirwamo ibyocaro bigera kuri 406 mu gihe intebe zegeranye, ikaba ifite ububasha bwo gukora ibyerekezo bifite uburebure bwa nautical miles (nm 7,250), ni ukuvuga ibilometero 13,427.

Imyanya ishyirwa muri iyi ndege ishobora kongerwa cyangwa kugabanywa bitewe n’igikenewe kandi ahari ibice binyuranye hashobora guhindurwa hagamijwe kurushaho kunoza ubunararibonye bw’abagenzi.

Comments are closed.