‘Rwari urwenya!’ Perezida Kagame avuga kuri Tshisekedi wirahiye kumukura ku butegetsi

8,546
Kwibuka30

“Perezida wa Congo [Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo] bishobora kuba byaramucitse; muribuka ubwo yavugaga ko agiye guhindura Ubuyobozi mu Rwanda? Ntabwo nabifashe nk’ibikomeye, natekereje ko rwari urwenya! Ashobora kuba yarateraga urwenya kandi yemerewe gutebya muri ubwo buryo.”

Aha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakomoje kuri ayo magambo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, aho yasobanuye byimbitse umuzi w’ibibazo bikomeje kuba insobe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atanga urugero rw’uburyo mu magambo na byinshi byashinjwe u Rwanda hari ukuri kwagiye kubacika batagombaga kuvugira mu ruhame.

Mu mpera z’umwaka ushize, igihe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasiya Congo (RDC) yaganirizaga urubyiruko rusange 200, ni bwoyavuze amagambo yakwirakwiye mu bitangazamakuru bitadundukanye, ashimangira ko Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwa RDC ngo bahirike ubuyobozi yise ko busubiza inyuma Afurika.

Asubiza ikibazo yabajijwe ku bibazo bya RDC bihora ku murongo w’ibyigwa mu nama zikomeza kubyigaho ariko bikaburirwa igisubizo, Perezida Kagame yagaragaje ko izo nama no kugereka ibibazo ku Rwanda bitatanze igisubizo kuko hacyirengagizwa impamvu shingiro y’ibibazo bihari.

Ikinamico ryavutse hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuri benshi bafite uruhande rumwe rw’inkuru igihe inyeshyamba za M23 zatangiraga urugamba kuri Leta, ariko inkuru yayo ni uruhererekane rufite amateka arenga imyaka 30 akagera mu myaka irenga ijana mu gihe cy’ubukoloni.

Kwibuka30

Yakomoje ku buryo Guverinoma ya RDC yita Abanyarwanda igice kimwe cy’Abanyekongo biganjemo Abatutsi, mu gihe Abanyarwanda bibumbiye mu mutwe wa FDLR bahawe ikaze mu Burasirazuba bwa RDC bakanafashwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati: “FDLR mu by’ukuri yahawe ikaze mu Burasirazuba bwa Congo. Ariko abandi bakwiye gusubira mu Rwanda. Ibyo na byo hari indi nkuru bitanga. Impamvu baguma kuri FDLR ni uko batekereza ko bayubakiraho nk’uko babikoze igihe kinini maze bakarema imbaraga zaza zigahungabanya u Rwanda.”

Yakomeje agaragaza uburyo abashinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 zishinjwa kuba umuzi w’ibibazo byibasiye RDC, mu gihe icyo gihugu kibarurwamo imitwe irenga 130 ariko hakaba nta n’umwe utinyka kuvuga uwaba yarashinze iyo mitwe yindi n’impamvu yashinzwe.

Yauze ko mu gihe kureba ku Rwanda bidatanga igisubizo, hari hakwiye kurebwa ku bindi bikwiye kurebwaho n’impamvu shingiro z’ibyo bibazo bishingiye ku mateka RDC isangiye n’u Rwanda ndetse n’u Burundi, kimwe n’ibindi bihugu by’Afurika byagiye bikatwamo imiryango imwe n’imwe ikisanga itandukanyijwe n’imipaka yaciwe n’abakoloni.

Yakomoje no ku masezerano yasinywe guhera mu mwaka wa 2012 agamije gukemura ibibazo bya RDC mu buryo burambye ariko akaba atarubahirijwe, ati: “Ni gute ayo masezerano yaba atarashyizwe mu bikorwa? Ibyo si Impamvu y’u Rwanda! Iyi mirwano yatangiye mu myaka mike ishize, Ntiyatangiwe n’u Rwanda mu buryo ubwo ari bwo bwose.”

Yagaragaje ko ahari abateguye intambara bashobora kuba babiteguye ku buryo u Rwanda rugomba uza muri iyo nkuru rugerekwaho ibibazo byose binyuze mu guhindura amateka uko atari, Abanyekongo bakitwa Abanyarwanda n’Abanyarwanda barimo abakurikiranyweho ibyaha byaJenoside yakorewe Abatutsi bagahindurwa inzirakarengane zikwiriye gufashwa.

Umukuru w’Igihugu yaboneyeho nokugaragaza ko inyeshyamba za M23 ari umusaruro w’ibibazo bitakemuwe  kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza n’uyu munsi. Yavuze ko ugshinja u Rwanda ari noko gushaka inzira y’ubusamo na yo idatanga igisubizo ku bibazo bihari.

Leave A Reply

Your email address will not be published.