Rwongeye kwambikana muri DRC, Leta iri kwifashisha indege z’intambara

6,936
Kwibuka30

Umutwe wa M23 uratangaza kko FARDC ifatanije n’indi mitwe nka FDLRC, Mai Mai bagabye ibitero ku birindiro by’uwo mutwe hifashishijwe indege zikomeye z’intambara.

Nyuma y’iminsi mike gusa akarere kagaragaramo ituze, kuri ubu ingabo zo mu mutwe wa M23 ziravuga ko ingabo za Leta zifatanije n’ingabo z’umutwe wa FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba zaramutse zigaba ibitero bikomeye ku birindiro by’uwo hifashishijwe indege z’intambara.

Kwibuka30

Ubuvugizi bwa M23 buravuga ko mbere y’uko imirwano itangira habanje ibitero byo mu kirere aho amabombe menshi yaterwaga n’indege z’igisirikare cya Leta mu duce twose tugenzurwa n’umutwe wa M23.

Biravugwa ko abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR bavuye mu gace ka Paris ku birindiro byayo yerekeza i Rugali aho yaje guhurira n’ingabo za Leta FARDC.

Amakuru atangwa na bamwe mu baturage begereye agace k’imirwano, baremeza ko urusaku rw’imbunda ziremereye rwakomeje kumvikana ndetse ko hari n’imwe mu miryango yari iherutse guhunguka ubu yongeye guhambira ibirago igana iy’ubuhungiro.

Ibi bibaye nyuma y’aho igisirikare cya Leta kirunze indege nyinshi z’intambara ku kibuga mpuzamahanga mu mujyi wa Goma.

Leave A Reply

Your email address will not be published.