Sadate MUNYAKAZI prezida wa Rayon Sport mu muryango umusohora muri Ruhago Nyarwanda

22,302

Birashoboka ko mu myanzuro iri bufatirwe Bwana Sadate MUNYAKAZI prezida wa Rayon Sport n’umunyamabanga we harimo kuba bahagarikwa mu bijyanye na sport mu Rwanda

Kuri uyu wa kane taliki ya 6 Gicurasi ahagana saa cyenda nibwo Bwana Sadate Munyakazi Prezida wa Rayon Sport na Jean Paul usanzwe ari umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sport bitaba akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA aho bashinjwa kuba barakoresheje amagambo akakaye ku buyobozi bwa Ferwafa.

Mu makuru dufite ni uko abo bagabo bombi bashobora kuhagera maze bagasomerwa amakosa bashinjwa, bagasabwa gutanga ubusobanuro kuri ayo makosa bari gushinjwa, maze abandi bagahitamo kutagira icyo basubiza, amakuru dufitiye gihamya ni uko ni biba bityo, ako kanama ka Ferwafa kigenga kari buhite gaha ibihano Bwana SADATE MUNYAKAZI igihano gishobora kumuhagarika mu bintu byose bijyanye na ruhago nyarwanda mu gihe kitari munsi y’imyaka 5, akaba atabasha kwemererwa gukandagira ku kibuga cy’umupira w’amaguru mu Rwanda. Umwe mu bakozi bakorera FERWAFA ariko utashatse ko amazina ye amenyekana, yavuze ko hari ikizere ko ibyo bintu ari uko biri bugende ku rugero rwa 80%.

Aba bagabo babiri bashinjwa amagambo akomeye batangarije ku mbuga nkoranyambaga zabo ndetse no mu Itangazamakuru aho Prezida wa Rayon Sport yanenze ubushobozi bwa bamwe mu bayobozi ba FERWAFA mu gihe umuvugizi we yavugaga ko Ferwafa itari kwitwara nk’umukozi w’abanyamuryango, ibintu bitashimishije abayobozi ba FERWAFA.

Leave A Reply

Your email address will not be published.