SADC yaburiye ko igiye gukora ibitero byo ‘kurangiza’ M23

703

Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo, SADC, watangaje ko umutwe w’ingabo zawo zoherejwe mu butumwa muri DR Congo ugiye gukora ibitero, ufatanyije n’ingabo za leta, byo “kurangiza inyeshyamba za M23 no kugarura amahoro n’umutekano”.

SADC yatangaje ibi mu itangazo ryamagana ibisasu byarashwe ku mpunzi z’imbere mu gihugu ku nkambi ya Mugunga iri mu nkengero z’umujyi wa Goma, ivuga ko byakozwe na M23, ikemeza ko byahitanye abantu nibura 16 hagakomereka abagera kuri 30.

M23 yahakanye yivuye inyuma ko atari yo yarashe ibisasu ku mpunzi z’i Mugunga. Guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru yavuze ko mu nkambi ya Mugunga hapfuye abagera kuri 14 hagakomereka abarenga 35.

Ingabo za SADC ziri muri Kivu ya Ruguru kuva mu mpera z’umwaka ushize, guhera muri Mutarama (1) zinjiye ‘byeruye’ mu mirwano na M23 zikoresha “intwaro za muzinga ziremereye, indege z’intambara, drones, n’ibifaru mu kurasa” ahagenzurwa na M23, nk’uko umukuru wa M23 yabitangaje icyo gihe.

Haribazwa niba uku kuburira gushya kw’izi ngabo za SADC gusobanuye ko izi ngabo, zikuriwe ahanini n’iza Afurika y’Epfo, zigiye gukoresha imbaraga zidasanzwe za gisirikare muri iyo mirwano.

Hagati aho mu kwezi gushize, ari mu Rwanda, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yabwiye abanyamakuru ko ahavanye “imbaraga n’ubushake bushya” bwo gushaka “igisubizo cya politike” kuri iyi ntambara yo muri DR Congo.

Gusa itangazorya SADC ryo ku cyumweru riravuga ko ingabo zayo zigomba gukora ibyo bitero mu “kurengera abasivile n’ibyabo, bugarijwen’ibikangisho n’ibitero”, “gufungura imihanda icamo ibikenerwa”, “no kurinda abasivile ubuhunzi no kwicwa”.

Ni nde warashe ku mpunzi z’i Mugunga?

Ubutegetsi bwa Washington na Kinshasa bwemeje ko byakozwe n’inyeshyamba za M23 zifashijwe n’u Rwanda, SADC nayo yemeza ko byakozwe na M23.

M23 ihakana ko atari yo yakoze ibi bitero, ikabishinja ingabo za leta n’inyeshyamba za Wazalendo, ivuga ko bakwije intwaro ziremereye hafi y’inkambi z’impunzi.

Mu itangazo, leta y’u Rwanda yanenze Amerika “guhita igera ku mwanzuro wo gushinja u Rwanda nta perereza na rimwe ribaye”, ivuga ko iperereza ryizewe rigomba kubanza kurangira kugira ngo rigaragaze ibyabaye mu by’ukuri.

Mu itangazo, intumwa z’Ubumwe bw’Uburayi muri DR Congo ntizishinja M23 ibi bitero ku mpunzi, nubwo zamagana kuba uyu mutwe ukomeje kwigira imbere, gusa zisaba ko ababikoze bashyikirizwa ubucamanza.

Izo ntumwa z’Ubumwe bw’Uburayi zamagana kandi “ikoreshwa ry’intwaro ziremereye mu buryo bugenda bukomera hafi y’inkambi z’impunzi”, zivuga ko “bigira ingaruka mbi cyane ku baturage”.

Mu itangazo ryayo, MONUSCO nta we ishinja ibi bitero ku mpunzi z’i Mugunga, ahubwo isaba impande ziri mu mirwano “kwitwararika ubuzima bw’abasivile”, ikanasaba abategetsi ba DR Congo “kugeza mu bucamanza” abakoze ibyo bitero kuko “bishobora kuba bigize icyaha cy’intambara”.

Goma - Sake
ubusobanuro y’isanamu, Inkambi ya Mugunga iherereye mu nkengero za Goma mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’uwo mujyi werekeza i Sake

Inkambi ya Mugunga ugereranyije iri hagati y’umujyi wa Goma na ‘centre’ya Sake, ariko hafi ya Goma kurusha Sake, uduce twombi tukigenzurwa n’ingabo za leta ya Congo n’abafatanya na zo.

Inyeshyamba za M23 zigenzura imisozi imwe n’imwe iri hejuru ya ‘centre’ ya Sake.

Si ubwa mbere ibisasu birashwe bikagwa i Mugunga, ariko muri iyi mirwano ni ubwa mbere bihitanye abaturage bahunze bangana gutya.

Impunzi mu nkambi ya Mugunga zagiye zumvikana mbere zinubira ubwicanyi n’umutekano mucye ziterwa n’abo mu mutwe wa Wazalendo bakorana n’ingabo za leta, bakorera muri iyi nkambi no hafi yayo.

Izi mpunzi kandi zagiye zumvikana zinubira ibitero by’ibisasu zivuga ko biraswa na M23 bivuye aho izo nyeshyamba zigenzura.

Imiryango itandukanye itari iya leta yagiye iburira ko impunzi zavuye mu byabo muri teritwari za Rutshuru na Masisi ziri mu nkambi zikikije umujyi wa Goma zugarijwe n’umutekano mucye, kuko zisa n’aho ziri hagati y’impande ziri mu mirwano.

Mu gihe nta perereza ry’uruhande rutabogamye muri iyi ntambara, biragoye kwemeza niba ibisasu byarashwe biturutse ahagenzurwa na M23 cyangwa se byararashwe bivuye ku ntera ntoya ahagenzurwa na leta.

Hari ubwoba ko ibintu bishobora kumera nabi

Ku wa gatanu nijoro, ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi byatangaje ko ahise ava mu ruzinduko yari arimo i Burayi agasubira i Kinshasa kubera ibitero ku mpunzi zo mu nkambi ya Mugunga.

Ni mu gihe hari igitutu gikomeye kuri leta ya Kinshasa kivuye ku baturage bayo bavuga ko leta ikwiye kugira icyo ikora mu gusubiza kuri ibi byabaye ku mpunzi z’i Mugunga, no kurangiza intambara muri rusange.

Kinshasa ifata Kigali “nk’umwanzi wayo nyakuri” nk’uko bisubirwamo n’abategetsi bamwe ba Congo, ko M23 ari igikoresho cya Kigali, kandi hari impungenge ko ibyabaye i Mugunga ku wa gatanu bishobora gutuma aya makimbirane afata indi ntera.

Leta y’u Rwanda ivuga ko Perezida Tshisekedi n’ubutegetsi bwa Congo “bakomeje gukangisha gutera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi ku ngufu”, bityo ko u Rwanda “ruzakomeza gufata ingamba zose zemewe mu kurinda igihugu cyacu”.

Bintou Keita ukuriye MONUSCO yasabye impande zose iki kibazo kireba “gukora mu buryo bwo kurangiza amakimbirane no kugera ku gisubizo mu mahoro kandi kirambye ku makimbirane mu karere.”

(Src:BBC)

Comments are closed.