Sankara yavuze uburyo Prezida wa Zambiya yabemereye ubufasha bwo guhirika ubutegetsi bwa Kigali

7,208
Kwibuka30

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2020, urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wiyita ‘Sankara’ rwasubukuwe, ahishura ko ubwo yari Visi Perezida w’Umutwe MRCD akaba n’Umuvugizi w’inyeshyamba za FLN , bari bafite amasezerano y’ubufasha bwa Perezida wa Zambia Edgar Lungu bugamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu Rukiko Rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza, Sankara yahishuye ko Perezida Edgar Lungu yabemereye ubufasha mu mwaka wa 2017, bukaba buri mu byatumaga barushaho gukaza umurego ku bitero bagabye ku Rwanda mu mwaka wa 2018.

Sankara wemeye ibyaha ashinjwa byose uko ari 17 ubwo yatangiraga kuburanishwa, yavuze ko mu mpera z’umwaka wa 2017 ari bwo Perezida Edgar Lungu yemereye Perezida wa MRCD Paul Rusesabagina,ubufasha bwo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ahita anatanga inkunga y’amadorari y’Amerika 150,000.

Mbere yo gufatwa kwa Sankara mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, ni bwo umwe mu bayobozi ba PDR-Ihumure (irindi shami rya MRCD) witwa Nsengiyumva Appolinaire, yagiye kubonana na Perezida Lungu baganira ku nkunga yemeye gutera Inyeshyamba za FLN.

Yashimangiye ko kugira ngo ingabo za FLN zihaguruke zitangire kugaba ibitero, byaturutse ku nkunga yatanzwe n’igihugu cya Zambia.

Callixte Sankara akomeje kwemera ibyaha byose ashinjwa ndetse akanabisabira imbabazi.

Kwibuka30

Iburanisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ryahuje abacamanza baherereye i Nyanza, Callixte Sankara ufungiwe i Mageragere, hamwe n’abaregera indishyi.

Ubushinjacyaha bwagarutse ku bitero byagabwe n’umutwe wa FLN ku Rwanda mu mwaka wa 2018, buhera ku gitero cyagabwe mu Mudugudu wa Mushungero, Akagari ka Mushungero, Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, ku wa 19 Kanama, saa tanu z’ijoro, gihitana abasiviri 3 gikomeretsa n’abandi benshi.

Mu bishwe ngo harimo Munyaneza Fidèle wari Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Maniriho Anathole wari Umuyobozi ushinzwe Amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata n’undi witwa Nsabimana Joseph.

Mu bakomerekejwe harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, Harerangabo Anathole na Habimana Viateur.

Ubushinjacyaha buvuga kuri iyo tariki  itsinda rya FLN ryagabye icyo gitero ryatwitse imodoka ya Nsengimana Vincent (Gitifu wa Nyabimata), batwika inzu yari atuyemo na moto ebyiri z’uwitwa Bapfakurera n’ inzu ya Koperative y’Abanyabuzima ya Nyabimata n’umurasire wa Zola.

Abagabye iki gitero kandi  basahuye amaduka y’abaturage batwara amafaranga, isukari, ibishyimbo, inzoga, terefoni zigendanwa, basahura amatungo magufi, nyuma yo gusahura bafata bugwateabaturage batandatu.

Ikindi gitero cyagabwe na none mu Murenge wa Nyabimata ku wa 1 Nyakanga 2019,   bakubita abaturage, basahura ibishyimbo, ibirayi, amafaranga n’imyenda ndetse bongera no gufata abaturage bugwate babinjirana mu ishyamba rya Nyungwe.

Tariki 13 z’uko kwezi kandi, bagarutse mu Karere ka Nyaruguru bitwaje imbunda, bafata abagabo bane bari ku irondo bababohera amaboko mu mugongo, babategeka kwerekana aho ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri n’amazu arimo imyaka, barahabereka, basahura imyaka, bafata abaturage babikoreza imyaka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.