SENA yemeje umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga

3,440
RPF

Sena y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga watangijwe na Perezida wa Repubulika, hagamijwe guhuza amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’ Abadepite azaba muri 2024.

Umushinga w’itegeko ryo kuvugura itegeko nshinga wemerejwe ishingiro na Sena wari uherutse kwemezwa n’umutwe w’abadepite.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel niwe waje kugeza ku basenateri isobanura mpamvu ry’uyu mushinga.

Abasenateri bavuze ko guhuza amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite biri mu nyungu z’igihugu.

Gusa hari abasenateri bagiye bagaragaza impungenge ko kuvugurura zimwe mu ngingo mu myandikire bitiganywe ubushishozi bishobora guzateza ibibazo abaturage, bityo basaba ko zakwitabwaho mbere y’uko uyu mushinga uhinduka itegeko ugasohoka mu igazeti ya Leta.

Aha niho Minisitiri w’ubutabera ahera amara impungenge abasenateri ndetse n’abanyarwanda ko ingingo ndetse n’inyito zahinduwe nta bibazo zizatera.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda Francois Xavier yavuze ko uyu mushinga ugiye gusuzumwa n’inama y’abaperezida igizwe n’abayobozi b’amakomisiyo n’ababungirije hamwe n’abagize biro ya Sena. 

Leave A Reply

Your email address will not be published.