Sendika RATU y’abize ubuhinzi ubworozi n’amashyamba bafatanyije na D.l Grow Seed Rwanda Ltd biyemeje kuzamura umusaruro w’abahinzi bo mu Rwanda.
Sendika RATU y’abize ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba bafatanyije na D.l Grow Seed Rwanda Ltd biyemeje kuzamura umusaruro w’abahinzi bo mu Rwanda binyuze mu kubegereza ifumbire y’umwimerere isukika yo mu bwoko bwa D.I.GROW yitezweho kuzatanga umusaruro uhagije ku isoko ry’ibiribwa.
Ibi babigarutseho ku wa kabiri tariki 24 Nzeri 2024 mu cyumba cya karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba ubwo Sendika RATU y’abize Ubuhinzi Ubworozi n’Amashyamba mu Rwanda yatangizaga umushinga uzamara imyaka 5, ifatanyijemo na Kampani D.l Grow Seed Rwanda Ltd ukazibanada ku kwegereza umuhinzi ibikoresho na service akenera kugira ngo abone umusaruro mwiza kandi mwinshi.
Umuyobozi akaba n’umuvugizi wa Rwanda Agriculturists Trede Union (RATU) Munyaneza lsaac avuga ko Sendika y’abize ubuhinzi ubworozi n’amashyamba mu Rwanda ishingiye ku bibazo bitandukanye byagaragajwe n’abahinzi hirya no hino mu gihugu ko umuhinzi asigaye atera imbuto ntizimere kandi yakoresheje ifumbire y’imvaruganda n’imbuto y’indobanure ku bw’ibyo akaba ariyo mpamvu baje kubikemura.
Akomeza avuga ko Sendika RATU ishingiye ku mategeko shingiro ayigenga cyane cyane mu ngingo ya 4, iya 5, iya 6, n’iya 7 yagiranye amasezerano n’icyigo cy’ubucuruzi bw’ifumbire y’umwimerere isukika yo mu bwonko bwaw D.I. Grow kugira ngo yegerezwe abahinzi mu buryo butabavunnye.
Umuyobozi Mukuru wa RATU, Munyaneza lsaac, akomeza asobanura ko n’ubwo urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda ruhura n’uruhuri rw’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere, ariko uyu mushinga wabo hari icyo uzafasha mu kuzamuraho umusaruro ku kigero cya 20% na 30% ku buhinzi bw’imboga n’imbuto.
Mu gihe ku bihingwa ngandurabukungu, ibijumba n’ibirayi umusaruro uzazamukaho ku kigero kiri hagati ya 40% na 50%. Nyuma bakanafasha abahinzi kubona isoko ku gihe kandi ku giciro kiza.
Umuyobozi wa RAB mu karere ka Rubavu Station ya Tamera Rwakayanga Riandire, avuga ko ifumbire ya D.I Grow ije kunganira by’umwihariko abahinzi hagamijwe kuzamura umusaruro wa bo.
Yagize ati: “Abahinzi babonye ubudasa kuko gukoresha ifumbire ya D.l. Grow ibihingwa bikimara kuzamuka bakimara ku bikingira n’umuti no gutera ifumbire ya mbere y’amazi bizajya bituma igihingwa gikura kirukanka uko kwirukanka ni kwa kugabanya igihe igihingwa kereraga. Bivuga ngo icyo gihe bizadufasha kugira ibiryo mu Rwanda.“
“Niba umuntu yerezaga amezi 5 ariko nashyiraho ya fumbire y’amazi bizatuma ya mezi 5 igihingwa byamutwaraga kugira ngo kere gishobora kwerera nka 3. Dufite ubwoko bw’ibirayi bwereraga amezi 3 hafi iminsi 75 bivuze ngo dushobora kugira amahire mu mezi 2 tukabona ibirayi mu gihe wa shoboraga gutegereza iminsi 120 cyangwa iminsi 150 kugira ngo abone ibirayi none tugiye kubibonera igihe k’iminsi 75 kitarengeje iminsi 90.“
Ni mu gihe Abagorodira basabwe gucuruza ino fumbire kugira ngo igere ku bahinzi mu buryo bworoshye.
Umushinga Sendika RATU ifatanyije na D.l. Grow Seed Rwanda Ltd uzakorera mu turere 30 twose. Uturere baduhisemo bagendeye ku musaruro dutanga mu buhinzi, utwahuye n’izuba ryinshi ndetse n’udufite ubutaka bwagundutse.
(Inkuru ya Habimana Ramadhan)
Comments are closed.