Setchelles: Rwabuze gica hagati y’abakandida babiri baharanira kuyobora igihugu.

473
kwibuka31

Nyuma y’uko abakandida babiri bahatanira kuyobora igihugu cya Seychelles bananiwe kugeza ku bice 50 by’amajwi, komisiyo y’amatora muri icyo gihugu yategetse ko hakorwa andi andi kugeza habonetse umukandida.

Komisiyo y’amatora mu gihugu cya Seychelles kuri iki cyumweru taliki ya 28 Nzeli yatangaje ko amatora ya perezida ugomba kuyobora icyo gihugu azasubirwamo nyuma y’aho abakandida babiri bahataniraga kuyobora icyo gihugu nta n’umwe ubonye amajwi 50%.

Patrick Herminie uyoboye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Seychelles ryitwa United Seychelles party, ari nawe wahabwaga amahirwe yo gutsinda, ntiyagejeje ku majwi 50 yasabwaga kuko yabonye amajwi 48.8%, mu gihe Bwana Ramkalawan uyoboye ishyaka rya Linyon Domokratik Seselwa riri ku butegetsi muri icyo gihugu yabonye amajwi 46.4%

Ishyaka USP (United Seychelles Party) ryayoboye icyo gihugu guhera guhera mu mwaka w’i 1977 kugeza muri 2020.

Abaturage bitabiriye amatora amatora ariko imibare y’abo batoye ntiyagera ku gipimo fatizo

Mu rwego rwo gukumira ishyaka United Seychelles kugaruka ku butegetsi, Ramkalawan arimo gushaka manda ya kabiri yo kuyobora igihugu, we n’ishyaka rye Linyon Domokratik Seselwa bakaba barimo kwamamaza ku kongera kuzahura ubukungu, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, no kurengera ibidukikije.

Ariko abatavuga rumwe na Ramkalawan bagendaga yiyongera mbere y’amatora.

Wavel Ramkalawan uyobora Seychelles ntiyorohewe n’uwo bahanganye
Patrick Herminie utavuga rumwe n’ubuyobozi

Impirimbanyi zareze Leta mu rukiko rurengera itegeko nshinga icyumweru kimwe mbere y’amatora, kugira ngo bahangane n’icyemezo giherutse gufatwa cyo gutanga ubukode bw’igihe kirekire ku gice cy’ikirwa cya Assomption ari nacyo kirwa kinini mu gihugu gihabwa kompanyi yo muri Qatar kugira ngo yubake hoteli y’icyitegererezo.

Ariko iyo masezerano yateje impaka nyinshi ko ashyira imbere inyungu z’abanyamahanga kurusha inyungu rusange z’Abanyaseyisheli n’ubusugire bw’igihugu cyabo.

Ikintu kintu gikomeye abatavuga rumwe na Leta bashinja ubuyobozi bwabo, ni ikigero cy’abakoresha ikiyobyabwenge cya Heroin bagenda bazamuka ku kigero kitigeze kibaho.

Igihugu cya Seychelles ni kimwe mu bihugu bito cyane ku mugabane wa Afrika ariko kikaba cyarahindutse ikimenyetso cy’ubukerarugendo bushingiye ku busingizi no kurengera ibidukikije, bikaba byaragize Seychelles kimwe mu bihugu bikize cyane muri Afurika hashingiwe ku musaruro mbumbe w’igihugu ku muturage, nk’uko Banki y’Isi ibivuga.

(Inkuru ya Akimana Dorine /indorerwamo.com)

 

Comments are closed.