“Si imibare iherwaho kugira ngo jenoside yemezwe” Dr. Bizimana Jean Damascene

1,347
kwibuka31

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Biziman Jean Damascene yagaragaje ububi bw’Abanyapolitiki bahoze mu Rwanda barimo Ndagijimana Jean Marie Vianney, ubeshya ko Abatutsi bishwe muri Jenoside batarenga 350 000.

Dr Bizimana yashimangiye ko Abatutsi bazize Jenoside basaga miliyoni kandi ko imibare atari yo iherwaho ngo Jenoside yemezwe.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mata 2025, ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa Abanyapoliki beza baranzwe no kwamagana umugambi wa Jenoside.

Mu kiganiro yatanze Dr Bizimana Jean Damascene yagaragaje bamwe mu banyapolitiki muri iki gihe bakiriho bapfobya Jenoside barimo Ndagijimana Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma yashyizweho bwa mbere, nyuma ya Jenoside, kuri uba  wiyita umunyapolitiki uba mu Bufaransa, akaba  avuga ko ababaruwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibihumbi 350.

Dr Bizimana yagize ati: “Aba banyapolitiki bahimbye ibinyoma byinshi, kimwe mu byo bavuga ngo nta miliyoni y’Abatutsi yabaye mu Rwanda, ko rero kuvuga ko hari Abatutsi barenga miliyoni bishwe, cyaba ari ikinyoma.”

Yakomeje agira ati: “[…] Ndagijimana hari aho avuga ko hakurikijwe ibarura ryakozwe na Loni kuvuga ko hapfuye Abatutsi barenga miliyoni ni ikintu kidafite ishingiro.”

Yakomeje avuga ko Ndagijimana atangaza ko abakoze ibarura bamubwiye ko basanze Abatutsi mu 1994, batararengaga 350 000, hose mu gihugu.

Dr Bizimana yavuze ko Ndagijimana yavuze ati: “Abanyamerika babafashaga batangiye kubivuga birukanwa mu Rwanda, kandi murabazi na bo bakunze gutanga ibiganiro ko bafatanyije na FPR gukora ibarura. Ababyeyi bacu bazize Jenoside babaye ibicuruzwa kugira ngo bongerwemo Inkotanyi zaguye mu ntambara, ababyeyi bazo, imiryango yabo, kugira ngo na bo babone imfashanyo z’amahanga zahabwaga abacikacumu.”

Ku rundi ruhande ariko Dr Bizimana yavuze ko ibitangazwa na Ndagijimana wiyita umunyapolitiki bibumbatiye ibinyoma gusa.

Ati: “Ibi avuga, icya mbere nta barura ryigeze riba mu Rwanda ririmo Abanyamerika, ni ikinyoma. Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC, mu mwaka wa 2000, imibare yabonetse icyo gihe, ifitiwe amazina y’abazize Jenoside yari 1 074 047.”

Yakomeje avuga ko imibare yagiye yiyongera kubera amakuru yatanzwe mu gihe cy’Inkiko Gacaca n’ubundi bushakashatsi bwakozwe nyuma yaho.

Dr Bizimana yashimangiye ko kugira ngo Jenoside yemezwe bidashingiye ku mibare nk’uko abapfobya Jenoside babyibwira.

Yagize ati: “Iyo avuga [Ndagijimana] ngo habonetse Abatutsi 350 000, iki kibazo abapfobya Jenoside bagaragaza cy’imibare ngaragaze ko nta shingiro gifite, Jenoside ntabwo irangwa n’ubwinshi bw’abishwe, irangwa n’umugambi wateguwe wo kwica itsinda, icyiciro cyabo, bazira ubwoko bwabo, n’iyo hakwicwa umwe cyangwa babiri, hateguwe umugambi wo kubatsemba”.

Dr Bizimana yacukumbuye imibare y’ibarura ryakozwe n’Abakoloni b’Ababiligi mu Rwanda hagati y’umwaka 1959 na 1960.

Yavuze ko muri Teritwari z’u Rwanda zari 10, zigereranwa na Perefegitura zariho mu Rwanda.

Ati: “Dore uko imibare y’Abatutsi yari iteye, Butare yari ifite Abatutsi 23%, Nyanza 22%, Cyangugu 22%, Kibungo 16%, Gitarama 15%, Byumba 13%, Kigali 13%, Ruhengeri 8%, na Gisenyi 6%.”

Ashingiye kuri iyi mibare, yagize ati: “Kereka niba ndi umuswa, ariko nta hantu nigeze mbona abaturage bagenda bagabanyuka, abaturage bose barabyara bakiyongera, niba hari Perefegitura zari zifite Abatutsi 30% byageze mu 1994, ari 3% nkuko Ndagijimana abyemeza?”

Comments are closed.