“si inyandiko gusa ni icyizere cy’amahoro” Tshisekedi

Mu ijambo ry’isabukuru y’imyaka 65 y’ubwigenge bwa DR Congo Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko ibirori by’uyu munsi “bifite impamvu idasanzwe” kuko bihuriranye “n’amasezerano y’amahoro y’amateka” aherutse gusinywa hagati y’igihugu cye n’u Rwanda i Washington muri Amerika.
Mu buryo budasanzwe muri iki gihe cya vuba, muri iri jambo rye Tshisekedi ntiyigeze ashinja u Rwanda kandi ntiyavuze ku mutwe wa AFC/M23 uvuga ko ugenzura igice gifite ubuso bwa 34,000km² mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Tshisekedi yavuze ko ayo masezerano ari “ikorosi ry’ingenzi mu kurangiza amakimbirane amaze hafi imyaka 30 atera agahinda mu burasirazuba bw’igihugu cyacu, yatumye miliyoni z’abantu bapfa abandi bakava mu byabo”.
Yavuze ko ayo masezerano “afungura ibihe bishya by’ituze, ubufatanye, n’iterambere ry’igihugu cyacu, akarere k’ibiyaga bigari, n’umugabane muri rusange”.
Ati: “Aya masezerano si inyandiko gusa, ni icyizere cy’amahoro ku baturage ba Goma, Bukavu, Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Lubero, Ituri, n’ahandi hose hashegeshwe n’intambara.”
Perezida Thisekedi yashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Perezida Donald Trump by’umwihariko. Yashimiyekandi leta ya Qatar na Emir wayo Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku “bwunzi bwayo mw’ibanga” bwafashije guhuza izi mpande no “gufungura ibiganiro by’ukuri hagati y’igihugu cyacu n’u Rwanda”.
Yirinze kuvuga byinshi ku biganiro na M23
Tshisekedi, wigeze kurahira ko leta ye itazigera iganira na AFC/M23 akiri perezida – ibyo ubu yaretse nyuma yo kubisabwa n’abahuza banyuranye, muri iri jambo rye yirinze kuvuga AFC/M23.
Yagize ati: “Ibi bikorwa bya dipolomasi bishingiye kandi ku biganiro birimo kuba i Doha muri Qatar, intego yacu ikomeje kuba gusubizaho ubutegetsi bwuzuye bwa leta ku butaka bwose bw’igihugu no gukora ku kugarura amahoro arambye kandi asangiwe mu karere kose.”
Ibiganiro byaberaga hagati y’intumwa za leta ya Kinshasa n’iz’umutwe wa AFC/M23 i Doha kuva mu ntangiriro z’uku kwezi byabaye bihagaze nyuma y’uko Qatar ihaye impande zombi inyandiko y’ibanze y’amasezerano y’amahoro, igasaba intumwa zari i Doha kujya kuvugana n’abakuru bazo kuri iyo nyandiko mbere y’uko zongera kugaruka mu biganiro.
Mu ijambo rye, Tshisekedi yavuze ko bazakomeza gusaba ko “ubutabera buhabwa abagizweho ingaruka” n’intambara mu burasirazuba bwa DRC, kandi ko “n’abakoze ubwicanyi baryozwa ibikorwa byabo”.
Amasezerano na Amerika ‘atarabayeho mbere’
Perezida Tshisekedi yavuze ko ibibazo igihugu akuriye gifite bitarangirira ku mutekano gusa, yavuze kandi imiturire y’akajagari mu mijyi, “kubura ikinyabupfura n’umubyigano ukabije w’imodoka i Kinshasa “bituma ubuzima bugora miliyoni z’abaturage”.
Yavuze ku ngaruka z’imyuzure iheruka gusenya byinshi ikica abantu abandi bagahunga mu bice bitandukanye by’igihugu no mu murwa mukuru, ubuke bw’amazi meza, amashanyarazi, amavuriro n’amashuri n’ibindi.
Ati: “Ariko leta irimo kugira icyo ibikoraho”, avuga ingamba zitandukanye bafashe.
Yongeraho ko leta igiye gusinya “amasezerano atarabayeho mbere” na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro azatanga imirimo ibihumbi byinshi nk’uko abivuga.
Ati: “Azaba agizwe no gutunganya no kongerera agaciro amabuye arimo umuringa (copper/cuivre), cobalt na lithium, ariko arimo no gushimangira kugabana inyungu z’ibiyavamo mu buryo bungana mu nyungu z’abaturage ba Congo”
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavuga ko hari byinshi bidasobanutse muri ayo masezerano avugwa leta ya Kinshasa ishobora kugira na Amerika, ndetse bamwe bumvikanye bavuga ko ari “ukugurisha umutungo kamere w’igihugu” mu nyungu z’abategetsi ubwabo.
Tshisekedi yizeje ko umutungo kamere w’igihugu cye utazatangwa cyangwa ngo ugurishwe mu buryo butarimo umucyo, ko “uzagirira akamaro mbere na mbere abaturage ba Congo”.
Comments are closed.