Silver Gala 2025 igiye kongera kubera i Kigali.

151
kwibuka31

Umubyinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Sherri silver abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko igitaramo ngarukamwaka “The Silver Gala” kigiye kongera kubera mu Rwanda ku nshuro yacyo ya kabiri,  kikazabera muri BK Arena ku itariki ya 1 Ugushyingo 2025.

Iki gitaramo cyiswe The Silver Gala 2025 kizarangwa n’ibikorwa by’ubugiraneza no kumurika imideli n’ibindi. Ibivugwa ko amafaranga yose azinjizwa azifashishwa  mu gushyigikira ibikorwa by’iyi foundation ifasha urubyiruko.

Ni igitaramo cyatangiye bwa mbere kibera muri Kigali Convetion Center Ku wa 7 Nzeri 2024,  cyitabirwa n’abahanzi batandukanye bibikomerezwa mu muziki nyarwanda  barimo The Ben, Element Eleeeh, Kevin Kade, Alyn Sano, Miss Jolly Mutesi, Miss Muheto Divine, Bwiza, Intore Massamba n’abandi benshi.

Muri Ibyo birori kandi byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo abana bo muri Sherrie Silver Foundation  bataramye, habaho gutambuka ku itapi itukura (red carpet) n’ibindi.

Amatike y’icyo gitaramo yari hagati ya 120,000 Frw na 1,000,000 Frw. Icyakora ibiciro by’uyu mwaka wa 2025 ntibirashyirwa ahagaragara.

Kugeza ubu mu rwego rwo kugaragaza impano no kuzamura urwego rw’ubuhanzi, abana bo muri Sherrie Silver Foundation bamaze gusohora indirimbo zitandukanye zirimo Uzagaruka, Mama, na Je m’appelle n’izindi.

Comments are closed.