SIMBA SC yo muri Tanzaniya yemeje Uwayezu Francois Regis nk’umuyobozi mukuru wayo

542

Ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzaniya imaze kwmeza ku mugaragaro ko igiye kuyoborwa n’Umunyarwanda witwa Uwayezu Francois Regis wigeze kuba SG wa FERWAFA.

Ntibikiri urukurukuru, ahubwo bimaze kuba impamo binemezwa n’ubuyobozi bw’ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzaniya ko Bwana Uwayezu Francois Regis ariwe wagizwe Umuyobozi mukuru w’iyo kipe y’amateka n’ibigwi ku mugabane wa Afrika no mu gihugu cya Tanzaniya by’umwihariko.

Mu itangazo ryashyizweho n’ubuyobozi bw’iyi kipe, riravuga ko uyu mugabo azatangira akazi ku mugaragaro ku italiki ya 1 ukwezi gutaha kwa munani.

Ibi bibayeho nyuma y’aho bimwe mu binyamakuru byari byegereye uyu mugabo bimubaza ukuri kw’aya makuru ariko we arahakana, avuga ko nta kiganiro na kimwe yagiranye n’ubuyobozi bw’iyi kipe, yagize ati:”Ibi ni ibihuha, nta kiganiro na kimwe nigeze ngirana na SIMBA SC

Bwana Regis wigeze kuba SG wa FERWAFA ubu yari asanzwe ari Chairman wungirije mu ikipe ya APR FC, akaba agiye ku buyobozi bukuru bw’ikipe ya SIMBA SC asimbuye uwitwa Imani Kajua wari umaze iminsi yeguye ku buyobozi bw’iyi kipe.

Bwana IMANI Kajula wayoboraga SIMBA SC.

Bwana Francois Regis afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu mu ishami ry’imari n’ubutegetsi (MBA) yakuye muri kaminuza ya Mount Kenya ishami rya Kigali, uyu mugabo na none afite impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu mwaka w’i 2010.

Francois Regis umuyobozi mushya wa SIMBA SC.

Ikipe ya SIMBA SC yashinzwe mu mwaka w’i 1936, icyo gihe yitwaga Queen, nyuma yaje guhindurirwa izina yitwa Sunderland, mu mwaka w’i 1971 nibwo yiswe SIMBA

Comments are closed.