“Sinigeze nifuza kuba perezida na rimwe, ruriya ni urundi rwego” Kainerugaba Muhoozi

6,591
Kwibuka30

Umuhungu wa perezida wa Uganda General Kainerugaba Muhoozi yasubije abantu benshi bakunze kwibaza ko ashaka kuzaba perezida wa Uganda.

Bagendeye ku byo uyu mugabo akunze gutangaza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, bemeza ko General Kainerugaba, umuhungu wa perezida Museveni ashaka kuzaba perezida agasimbura ise nawe umaze kuri iyi nebe imyaka itari mike.

Kwibuka30

Ku mbuga nkoranyambaga uyu mu general benshi batavugaho rumwe, yavuze ko ahubwo hari abantu benshi bajya bamusaba kuzaba perezida agasimbura ise Yoweri Kaguta Museveni, ko atari we ubishaka, gusa abinyujije n’ubundi kuri twitter nk’ibisanzwe yavuze ko mu buzima bwe atigeze yifuza na rimwe kuba perezida wa Uganda, yewe ngo ntibyigeze biza no mu bwonko bwe, yagize ati:”Abantu bamwe bakomeza kuvuga ko nshaka kuzaba Perezida, ntabeshye ibyo ntibyigeze bimba mu bwonko. Ndi umuyobozi w’urungano rwange! Icyo ni icyubahiro cyo hejuru ntatekereza. Urungano rwacu ruzaba urw’agatangaza!!”

Uyu mugabo yemeza ko hari amatsinda menshi amaze kwishyira hamwe amusaba ko yayobora Uganda agasimbura ise.

Ibi uyu mugabo abyanditse nyuma y’aho abaganga bo muri Uganda baherutse gusaba bapfukamye, basaba muzehe Yoweri Kaguta Museveni kongera kwiyamamariza indi manda, gusa kugeza ubu perezida Museveni w’imyaka 78 umaze imyaka 36 ku bushorishori bw’iki gihigu ntaragira icyo abivugaho, gusa bamwe mu begereye uwo muryango barasanga uwo musaza azongera kwiyamamariz indi manda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.