“Sinshaka intambara, ntabwo naje kwigira Rambo” – Ikiganiro cyose Tshisekedi yagiranye na BBC

10,593

Perezida Félix Tshisekedi yaganiriye ba BBC ku ngingo z’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, Monusco, umubano na Kabila, ndetse yamuhishuriye ko atakibasha guceza mu gihe cye k’ikiruhuko. 

Mu kiganiro Africa Daily n’umunyamakuru wa BBC Victoria Uwonkunda, Tshisekedi avuga ko ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo bimaze imyaka irenga 20. 

Ati: “Wibuke ko byose byatangiranye na jenoside mu Rwanda ubwo mu 1994 umuryango mpuzamahanga wasabaga icyahoze ari Zaire kwakira impunzi zihahungira. 

“[Kuva icyo gihe] imitwe yitwaje intwaro yagiye ishingwa n’abategetsi bo mu gihugu, n’ibihugu bituranyi, ku mpamvu zitandukanye. Rero sitwe twatungwa intoki, twasanze ibintu uko bimeze [ubu] turimo kugerageza kubikemura.” 

Tshisekedi avuga ko ibiganiro by’i Nairobi, ubwumvikane bw’i Luanda ari zimwe mu nzira zo gukemura ikibazo “cyane cyane cy’imitwe yo mu bindi bihugu igomba gusubira iwabo.” 

I Nairobi, abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba bemeje gushyiraho ingabo z’akarere ngo zijye kurwanya inyeshyamba zanze gushyira intwaro hasi. 

Mu ntara ya Ituri hari ingabo za Uganda – zagiyeyo mbere ya Nairobi – mu ntara ya Kivu y’Epfo hari iz’u Burundi, naho muri Kivu ya Ruguru haherutse koherezwa iza Kenya.  

Tshisekedi yabwiye BBC ati: “Nasabye ko u Rwanda rutajya mu ngabo z’akarere kuko uyu munsi u Rwanda ari izingiro ry’ikibazo mu burasirazuba bwa RDC aho M23 yafashe Bunagana ifashijwe n’icyo gihugu”. 

Leta y’u Rwanda yahakanye ko ifasha uyu mutwe w’inyeshyamba, ivuga ko ikibazo cy’umutekano mucye muri RD Congo kireba iki gihugu ubwacyo. Gusa hagiye haba ibiganiro byo guhuza impande zombi.

Ibiganiro bigezehe kuri iki kibazo?

Tshisekedi: “Navuga ko nta kirahinduka, byemerejwe i Nairobi ko M23 ihagarika imirwano ikareka gutera igihugu cyacu.

“U Rwanda rwemeye gufasha ngo ibyo bikorwe ariko kugeza ubu ntakintu cyakozwe, gusa ndibaza ko ubwo hoherejwe ingabo z’akarere igihe kigeze ngo tubone igenda rya M23.” 

Umutwe wa M23 ushinja leta ya Tshisekedi kwanga gushyira mu ngiro ibyo leta yumvikanye nabo, no kwanga inzira y’ibiganiro n’ubwumvikane.

Ubanye ute na Perezida Kagame?

Perezida Tshisekedi muri iki kiganiro Africa Daily cya BBC ati: “Ni umubano ukonje, niba ari ko navuga. Niwe wahisemo gutera RDC.

“Ubwo nabaga perezida nasuye abaturanyi bose kugira ngo tubane neza dukorere hamwe imishinga y’iterambere ku bihugu byacu, n’abantu bacu ngo bagere ku iterambere. 

“Ibyo byose byagenze neza mu myaka itatu, ndetse Perezida Kagame yaje i Goma nyuma y’iruka rya Nyiragongo kandi abantu bamwakiriye neza cyane, ibyo byari ubwa mbere bibayeho, ibintu byose byagendaga neza. 

“Ariko byabaye ngombwa ko tubisubiramo, duhagarika wa mubano mwiza kuko twumvaga ko twatewe imbugita mu mugongo.”

Ariko Kagame yakomeje guhakana gufasha M23

Leta y’u Rwanda yahakanye gufasha umutwe wa M23 isaba iya RD Congo gukemura ikibazo cy’uwo mutwe nk’ikireba abanyecongo ubwabo.

Perezida Kagame kandi yavuze ko “umukino wo gushinjanya utazakemura ibibazo”, nyuma y’uko abategetsi ba DR Congo kenshi bashinja u Rwanda gufasha M23. 

Mu kiganiro na Victoria Uwonkunda, Tshisekedi yagize ati: “Sinzi impamvu abihakana kuko iyo turi mu biganiro imbona nkubone ntabihakana. 

“Dufite ibihamya by’abasirikare bafashwe nk’ingwate bambaye impuzankano zanditseho inyuguti eshatu, RDF, Rwanda Defence Forces, twakomeje kubona imirambo cyangwa imyambaro yasizwe n’abasirikare b’u Rwanda bigaragaza ko ingabo zabo ziri muri RDC, gukomeza kubihakana rero ni icyerekana ko nta cyizere gihari.”

Ingabo za Congo nazo ariko zananiwe kwambura intwaro M23?

Kuri iki Tshisekedi yasubije ati: “Dushobora rwose kurwana intambara yo kubohoza Bunagana ariko icyo sicyo kibazo, kuko urabizi iyo intambara itangiye ntumenya igihe irangirira. 

“Uyu munsi twahisemo inzira ya diplomasi no guha M23 amahirwe yo guhitamo iyo nzira, bitabaye ibyo cyangwa bikaba ibikabije, ntabwo twabura gukoresha ingufu ngo twisubize ubutaka bwacu.  

“Narabivuze mbere nzanakomeza kubisubiramo, gukoresha diplomasiya ntibivuze intege nke, tubashije kugera ku mahoro mu biganiro nayasinyaho n’amaboko yombi kuko sinshaka intambara ntabwo naje kwigira Rambo, naje gukorera abaturage banjye no guteza imbere igihugu cyanjye.” 

M23 nayo ishinja leta ya Tshisekedi kwanga inzira ya diplomasi igahitamo imirwano. Imirwano kandi yongeye kubura kuwa kane igakomeza none kuwa gatanu muri teritwari ya Rutshuru.

Uvuga iki ku ngabo za MONUSCO ?

Tshisekedi yavuze ko “MONUSCO ubwayo yemeye ko idashoboye kugera ku byayizanye. Uribaza icyo ibyo bisobanuye ku baturage ba Congo?  

“MONUSCO yaje gufatanya n’ingabo za leta ya Congo guhagarika urugomo ariko iyo yemeye ko itabishoboye iba ikomeje (serieux). 

“Rero mvuga ikintu kimwe cyangwa bibiri; bazinge ibyabo batahe bashimirwe n’igihugu, cyangwa se hatekerezwe ubundi buryo ubu butumwa bwakomeza ariko buhawe ingufu kurushaho. 

“Ubwo buryo ni nabwo Perezida [Emmanuel] Macron na Minisitiri w’intebe w’Ububiligi Alexander De Croo batekerejeho… kandi ndemeranya nabo, niba MONUSCO ihagumye ubushobozi bwayo bugomba kongerwa kuko abanyecongo iburasirazuba bibaza ko izo ngabo zabatereranye kuko ubutumwa bwazo bwari ubwo guhagarika urugomo no guha amahoro akarere”. 

Abanye ate na Kabila wahoze ari perezida?

Ni ubwa mbere muri RDC hariho perezida n’uwo yasimbuye Joseph Kabila akaba ari mu gihugu. Gusa umubano wabo muri iki gihe bivugwa ko wahindutse nyuma y’uko mbere bari bashyize hamwe.

Tshisekedi ati: “Navuga ko ari umubano usanzwe, usanzwe kuko nk’uko ubizi ihuriro twari duhuriyemo ryarasenyutse kandi kuva icyo gihe ntitwongeye kuvugana kenshi, [Kabila] abaho yicecekeye atekanye mu gihugu, akora business ze.”

Joseph Kabila ni umwe mu bantu bikekwa ko agifite ijambo muri politiki ya DR Congo kuko afite ishyaka rifite abarihagarariye henshi n’abamushyigikiye batari bacye.

Tshisekedi akora iki mu karuhuko ke?

Felix Tshisekedi w’imyaka 59 yabwiye BBC ko akunda kureba umupira, ko ari umufana wa Paris Saint Germain ndetse ubu atangiye kwiga gukunda Messi kuko mbere yahoraga ari mucyeba. 

Mu karuhuko ke ngo areba umupira, agasoma ibitabo cyangwa akumva umuziki. 

Abanyecongo bazwiho umwihariko w’injyana yabo ya Rumba bakunda kuririmba no guceza, gusa yavuze ko we ubu atakibasha guceza nka mbere. 

Comments are closed.