Siporo rusange yamenyekanye nka Car free day irongera gusubukurwa ku cyumweru gitaha

8,375

Nyuma y’aho Leta ifatiye umwanzuro wo guhagarika bimwe mu bikorwa bihuriramo abantu benshi harimo na siporo rusange, ubu byemejwe ko izasubiraho mu minsi ya vuba.

Siporo rusange yamenyerewe cyane nka CAR FREE DAY aho abaturage bahurira hamwe bagakora imyitozo ngororamubiri itandukanye mu rwego rwo gukangurira abaturage kugira ubuzima bwiza irongera gusubukurwa ku cyumweru gitaha taliki ya 20 Kuno kwezi nkuko byatangajwe na minusteri ya siporo.

Kimwe n’indi mirimo yahurizaga hamwe abantu benshi, Siporo rusange nayo iri mu zari zarahagaritswe kubera ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirusi.

Umwe mu bakunze kwitabira icyo gikorwa Bwana Athanase Mugenga, yavuze ko ashimishijwe n’uyu mwanzuro ariko akangurira abandi nkawe bayikunda kuzayitabira ari nako bubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19, Bwana Athanase yagize ati:”…ni byiza cyane kuba ino gahunda isubukuwe, ariko ni ngombwa na none ko tuyikora twubahiriza gahunda n’ingamba zo kwirinda coronavurus.

Ni igikorwa cyari kimaze kumenyerwa cyane mu mugi wa Kigali kijitabirwa na benshi

Nubwo bimeze bityo, abantu benshi bakomeje kugira impungenge ku buryo abantu bazabasha kubahiriza ingamba zo kwirinda covid-19 kubera uburyo abantu baba begeranye cyane, ndetse benshi bakemeza ko bwaba uburyo bwo gukwirakwiza icyo cyorezo, kuri izo mpungenge, Bwana GISA ABDULKARIM, umutoza ukunze kuyobora icyo gikorwa mu Karere ka Nyanza, yatubwiye ko siporo rusange ishoboka kandi hubahirizwa amahame yo kwirinda no gukumira virusi ya corona, Bwana GISA ABDUL yagize ati:”…nibyo koko hari impungenge kandi zikomeye z’uko icyo cyorezo cyakwiyongera ariko birashoboka ko iyo siporo rusange yashoboka hubahirizwa ingamba z’ubwirinzi, tuzatangira koko ku cyumweru, kandi tuzakora ku buryo hubarizwa ingamba zose kuko bishoboka, siporo ni ubuzima kandi ni ingenzi…”

Umutoza Gisa Abdul (wambaye iby’ubururu) arasanga siporo ishoboka kandi hakubahirizwa gahunda zo kwirinda

Bwana Abdul yatubwiye ko mu Karere ka Nyanza biteguye gutangira ku cyumweru gitaha kandi ko yizeye ko we nk’umutoza ku bufatanye bw’Akarere hazubahirizwa ingamba zose zikubiye mu mabwiriza ya Leta zijyanye no kwirinda covid-19.

Comments are closed.