Siriya: Israel yarashe ibisasu byinshi 18 bahasiga ubuzima.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere taliki ya 9 Nzeli 2024, ingabo z’igihugu cya Israel zarashe ibisasu byinshi muri Siriya byahitanye abantu 18.
Minisitiri w’Ubuzima muri Siriya, Hassan al-Ghabbash, yatagaje ko uretse abapfuye, abandi bantu 37 bakomeretse, ashinja Israel kwibasira abasivili.
Ariko umuryango wo muri Siriya uharanira uburenganzira bwa muntu, Observatoire syrien des droits de l’homme ukorera mu buhungiro mu Bwongereza, wo, watangaje ko abantu bahitanywe n’ibisasu bya Israel ari 26, barimo abasivili batanu (5).
Abandi ni abasirikare ba Siriya n’ab’imitwe yashinzwe na Iran harimo Hezbollah. Uyu muryango wemeza ko aho Israel yaraye irashe ari mu kigo cya gisirikare gikora ubushakashatsi ku ntwaro nshya zirimo nka misile n’utudege duto tutagira abapilote (drones).
Ibiro ntaramakuru by’Amerika (AP), byatangaje ko Leta ya Iran yamaganye yivuye inyuma icyo yise ibitero by’ubugome byagabwe na Israel ku butaka bwa Siriya. Gusa ariko Israel yirinze kugira icyo ivuga kuri ibyo bisasu bivugwa ko yarashe muri Siriya.
Guverinoma ya Siriya nayo yamaganye ibitero bya Israeli ivuga ko bigamije kuyikurura mu ntambara y’aAkarere kose. Kugeza ubu, Siriya yirinze kwivanga mu ntambara ya Israel n’umutwe wa Hamas.
Comments are closed.