Siriya: U Burusiya burashinjwa igitero cy’indege cyahitanye 10 

2,934
Kwibuka30

Igitero cy’indege cyagabwe mu isoko ricururizwamo imboga mu Majyepfo y’Iburengerazuba bwa Siriya cyahitanye abantu bagera ku 10.

Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru itangaza ko abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Siriya bavuze ko abarenga 30 bakomerekeye muri icyo gitero. 

Kwibuka30

Byitezwe ko imibare y’abaguye muri icyo gitero yiyongera kuko ngo mu bakomeretse harimo abitabye Imana bakigezwa kwa muganga. 

Ishyirahamwe ry’abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Siriya (Observatoire Syrien des droits de l’homme) rifite icyicaro mu Bwongereza rikaba rikurikiranira hafi ibya Siriya ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu batandukanye, bavuze ko igitero cyo kuri iki Cyumweru cyagabwe n’u Burusiya gifatwa nka soma mbike na Perezida Bashar Assad. 

Isoko ry’imboga ryatewe risanzwe riremwa n’abantu benshi. Riherereye mu gace ka Jisr al-Shighur kari mu maboko y’abatavuga rumwe na Perezida wa Siriya. Ako gace gahana imbibi n’Igihugu cya Turikiya.

Yaba u Burusiya, yaba na Siriya, nta ruhande na rumwe ruragira icyo rutangaza kuri iki gitero cyagabwe muri Siriya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.