South Sudan: Salva Kiir yirukanye abajyanama be 2 bamubeshye bigatuma aha akazi umuntu wapfuye

151

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, yirukanye abakozi be babiri nyuma yo kumuyobya bakamugira inama yo guha umuntu wapfuye kugira ngo ayobore itsinda ry’ibiganiro ku matora ateganyijwe kuba mu kwezi kwa Ukuboza.

Itorwa rya Steward Soroba Budia ryatangajwe ku wa 30 Mutarama, ariko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko Budia, wari umunyamuryango w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya United Democratic Party (UDP), yapfuye hashize imyaka itanu.

Abaturage ba Sudani y’Epfo batari bake bahise banyarukira ku mbuga nkoranyambaga baseka umwanzuro wa perezida ndetse benshi bavuga ko myinshi mu myanzuro ifatwa buhumyi akaba ari nacyo gituma icyo gihugu gihora mu bibazo.

Mu itangazo ridatanga ibisobanuro birambuye ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya perezida, rivuga ko Perezida Salva Kiir yirukanye umunyamabanga we ushinzwe itumanaho, David Amour Major, ndetse n’umuyobozi w’ibiro bya perezida, Valentino Dhel Maluet.

Ku wa Mbere, Amour yatangaje mu itangazo rigenewe itangazamakuru ko ibiro bya perezida byishingikirije ku “kwizera no kugenzura neza amazina” yatanzwe n’“abafatanyabikorwa” kugira ngo bashyirwe muri iryo tsinda.

Ati: “Ubu byagaragaye ko umwe mu bafatanyabikorwa atakoze igenzura ryimbitse, bituma habaho iri kosa ryabaye ku bw’impanuka.”

Amour ntiyavuze uwo ari we, kandi n’ishyaka UDP na ryo ntiryigeze ritanga itangazo kuri icyo kibazo.

Ntiharamenyekana niba iryo tangazo ari ryo ryatumye Amour yirukanwa, ariko mbere hari hamaze kuvugwa amakuru ko ashobora kwirukanwa.

Kiir yari ashyizeho iryo tsinda rigizwe n’abahagarariye amashyaka atandukanye kugira ngo baganire ku matora rusange ateganyijwe kuba mu mpera z’uyu mwaka, nyuma y’uko amatora yari ateganyijwe mbere asubitswe.

Igihugu cya Sudan y’Epfo kiracyibasiwe n’imirwano, mu gihe visi perezida wacyo, Riek Machar, yahagaritswe ku mirimo, akaba afungiwe iwe mu rugo kandi akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, ubugambanyi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Comments are closed.