Sudan: Ibitero bikomeye by’indege byibasiye umurwa mukuru Khartum

3,394
Kwibuka30

Ibitero by’indege byashegeshe umurwa mukuru Khartoum wa Sudan, n’ubwo hari agahenge ko gutuma abasivile bahunga.

Igisirikare cya Sudan cyavuze ko cyagabye ibitero kuri uwo mujyi kugira ngo kiwirukanemo abo bahanganye bo mu mutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF).

Imirwano yakajije umurego no mu gihe izi mpande zombi zirwana zavuze ko zizongera agahenge ho iyindi minsi itatu.

Abantu barenga 500 ni bo bamaze gutangazwa ko bapfuye, nubwo byemezwa ko umubare nyawo w’abapfuye uruta cyane uwo utangazwa. Abantu babarirwa muri za miliyoni bakomeje guhera muri Khartoum.

Umukuru w’igisirikare cya Sudan Jenerali Abdel Fattah al-Burhan n’umukuru wa RSF Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi cyane nka Hemedti, barimo kurwanira ubutegetsi – ndetse ntibumvikana kuri gahunda yo gushyira umutwe wa RSF mu gisirikare.

Aba bajenerali bemeranyijwe ku gahenge ko gutuma hatangwa imfashanyo, nyuma y’ibikorwa byinshi bya diplomasi byagizwemo uruhare n’ibihugu bituranyi bya Sudan, Amerika, Ubwongereza n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN). Ako gahenge kongerewe, ariko ntikubahirijwe.

Ariko biracyari urujijo icyo aba bajenerali bagiye gukora mu gice gikurikiyeho cy’ayo masezerano y’agahenge yagezweho ku buhuza bw’Amerika na Saudi Arabia (Arabie Saoudite), nkuko igisirikare cya Sudan kibivuga.

Umurwa mukuru Khartum waraye usutsweho ibisasu biremereye.

Kwibuka30

Mbere yuko ako gahenge gatangazwa ko kongerewe ku cyumweru, igisirikare cya Sudan cyavuze ko cyagabye ibitero ku barwanyi ba RSF mu majyaruguru y’igice cyo rwagati muri Khartoum.

Hamid Khalafallah, wo ku kigo cy’ubushakashatsi ku burasirazuba bwo hagati cya Tahrir Institute for Middle East Policy, ni umwe mu bananiwe guhunga.

Yagize ati: “Iyo hari urusaku rwinshi cyane rw’ibisasu kandi bitwegereye cyane, tugira aho twikinga mu nzu, twese tugerageza kujya rwagati mu cyumba, kure y’amadirishya, kure y’inkuta, n’ibindi, tukaryama hasi kugeza birangiye.

“Iyo ari kure cyane ho gato, tugerageza gukoresha ayo masaha atuje tuba tubonye – amasaha nk’abiri ku munsi – tukihutira kujya hanze gushaka ibyo ducyeneye kandi ibi na byo biba birimo ibyago byinshi ariko tugomba kubikora”.

Indege ya mbere itwaye imfashanyo nyinshi, irimo n’ibikoresho byo mu buvuzi, yageze muri Sudan.

Komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC) ivuga ko indege yageze ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) cya Port Sudan itwaye toni umunani z’imfashanyo, irimo n’ibikoresho by’ubuvuzi byo mu bitaro.

Mu itangazo, yagize iti: “Mu gihe imirwano ikomeje, amakipe [amatsinda] ya ICRC azacyenera kwizezwa inzira itekanye n’impande zombi ziri mu mirwano kugira ngo itange ibi bikoresho ku mavuriro yo mu bice birimo imirwano, nka Khartoum”.

Amavuriro arenga 70% yo mu murwa mukuru byabaye ngombwa ko afunga imiryango kubera iyi mirwano yadutse ku itariki ya 15 Mata (4).

Umunyamakuru wa BBC kuri diplomasi Paul Adams, urimo gukurikiranira hafi ibibera muri Sudan ari mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya, avuga ko igisirikare cya Sudan kizagorwa no kwirukana umutwe wa RSF i Khartoum.

Uyu munyamakuru wacu yongeraho ko nubwo igisirikare cya Sudan kirusha intwaro uwo mutwe, RSF irwana igendagenda mu bice bitandukanye kandi ibyo biberanye cyane n’urugamba rwo mu gice cy’umujyi.

Ibihugu by’amahanga bikomeje guhungisha abaturage babyo, mu gihe akajagari gakomeje muri icyo gihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.