Sudan y’Epfo yavuye ku izima yakira umuturage wirukanywe muri USA, nayo irakomorerwa kuri Visa

1,577
kwibuka31

Sudani y’Epfo yavuze ko yemera kwakira umugabo wirukanwe na Amerika, mu cyemezo cyo guca bugufi kugira ngo Amerika ireke icyemezo cyayo cyo gukuraho visa ku baturage ba Sudani y’Epfo bose.

Ku wa gatandatu, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika, Marco Rubio yari yatangaje gukuraho visa ku banyasudani y’Epfo bose, avuga ko iki gihugu cyanze kwakira abaturage bacyo birukanwe na Amerika.

Mbere, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani y’Epfo ivuga ko umugabo banze kwakira wari wirukanwe na Amerika ari umuturage wa DR Congo, ko uwo muntu “yasubijwe igihugu cyari kimwohereje” kugira ngo cyongere gikurikirane ibye.

Gusa ubu iyi leta yavuze ko yemeye kwakira uyu mugabo muri Sudani y’Epfo “mu mwuka w’umubano wa gicuti”.

Yongeraho ko uwo mugabo wirukanwe na Amerika, ivuga ko ari uwo muri DR Congo, ashobora kugera i Juba kuri uyu wa gatatu.

Uwungirije minsitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika, Christopher Landau yari yanenze leta ya Sudani kwanga kwakira uwo mugabo mu gihe ambasade y’iki gihugu i Washington “yari yemeje ko uwo muntu ari umuturage wabo”.

Ni ubwa mbere Amerika yari yibasiye pasiporo zose z’abaturage b’igihugu kuva Perezida Donald Trump yasubira ku butegetsi muri Mutarama(1) uyu mwaka, aho yiyamamaje avuga ko azarwanya abimukira batemewe ndetse yizeje ko azasubiza benshi mu bihugu byabo.

Mu itangazo rye, Marco Rubio yavuze ko Amerika ihagaritse n’ukundi kwinjira kwose muri iki gihugu kw’abaturage ba Sudani y’Epfo ku mipaka yose ya Amerika.

Yashinje leta ya Sudani y’Epfo “kunanirwa kwemera kwakira abaturage bayo mu gihe gikwiriye”.

Ati: “Twiteguye gusuzuma ibi byemezo mu gihe Sudani y’Epfo izemera gukorana [na twe] byuzuye”.

Michael Makuei Lueth, minisitiri w’itumanaho wa Sudani y’Epfo yari yabwiye ibiro ntaramakuru AP ko Amerika “irimo kugerageza gushaka amakosa mu gihe hari umwuka mubi” mu icyo gihugu, ko nta gihugu cyigenga cyakwemera kwakira abirukanwe bo mu kindi gihugu.

Ibi bibaye mu gihe hari ubwoba ko muri Sudani y’Epfo hashobora kwaduka intambara mu gihugu nyuma yo gufungirwa mu rugo kwa Visi Perezida Riek Machar.

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo ashinja Machar gushaka guteza imyivumbagatanyo.

Mu kwezi gushize ubwo imirwano yatangiraga mu gice kimwe cya Sudani y’Epfo, leta ya Amerika yasabye abaturage bayo bose batari mu mirimo yihutirwa kuva muri iki gihugu.

Mbere, abaturage ba Sudani y’Epfo bari muri Amerika bahawe ikizwi nka Temporary Protected Status (TPS), kibemerera kuguma muri Amerika mu gihe runaka.

TPS ku banyasudani y’Epfo bari muri Amerika biteganyijwe ko irangira tariki 03 z’ukwezi gutaha kwa Gicurasi.

Muri Amerika habarurwa abaturage bagera mu bihumbi za mirongo bava muri Sudani y’Epfo bariyo mu buryo butandukanye n’impamvu zitandukanye, benshi muri bo batewe impungenge n’iki cyemezo cya leta ya Amerika.

Comments are closed.