Taliki ya 20 Mata 1994, imyaka 28 irashize umwamukazi Gicanda yishwe

9,747
Kwibuka30

Tariki ya 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Rasalie Gicanda yishwe. Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya (ESO) « École des Sous-Officiers”. 

Kwibuka30

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nizeyimana yafatanije n’abandi basirikari bari mu bwicanyi nka Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abasirikari bo mu Kigo cya gisirikari cya Ngoma cyayoborwaga na Liyetona Ildefonse Hategekimana na Jandarumuri yayoborwaga na Major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n’Interahamwe.

Kapiteni Nizeyimana yategetse abasirikari kwica umwamikazi Rosalie Gicanda. Mu baje mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda rwari hafi y’ibiro bya Komini Ngoma harimo Liyetona Bizimana, bitaga “Rwatsi”, Liyetona Gakwerere, Corporal Aloys Mazimpaka, hamwe na Dr. Kageruka. 

Mu rugo bahasanze abandi bahigwaga harimo Jean Damascène Paris, Marie Gasibirege, Aurelie Mukaremera, Callixte Kayigamba na Alphonse Sayidiya. Harimo kandi Uzamukunda Grace. Uyu yararashwe ariko ntiyapfa, yaje kurokoka apfa nyuma ya jenoside azize urupfu rusanzwe, akaba yari umukobwa wa Jean Damascene Paris, akaba ari na we watanze amakuru ya nyayo y’uburyo Umwamikazi Rosalie Gicanda n’abo bari kumwe bishwe.

Comments are closed.