TAMAYO PERRY WAKUNZWE MURI PIRATES OF CARRIBEAN YITABYE IMANA

588

TAMAYO PERRY WIGARURIYE IMITIMA Y’ABAKUNZI BA PIRRATES OF CARRIBEAN YITABYE IMANA NYUMA YO KWANGIZWA BIKOMEYE N’AMENYO YA SHARK.

Perry ni umwe mu bakinnyi ba Filime batazibagirana cyane cyane muri Filime y’uruhererekane izwi ku izina rya Pirates Of Carribean yasohotse mu mwaka w’2011, we na bagenzi be bayobowe na Captain Jack Sparrow. Inkuru y’ubuzima bwe yashyizweho akadomo kuri iyi tariki, nyuma yo kuribwa na Shark, imwe mu mafi ateye ubwoba abarizwa mu mazi magari ya Hawaii.

Uyu mukinnyi w’imyaka 49 yaje gutungurwa ubwo yakoraga sports izwi nka Surfing, aho uyikora aba afite igikoresho gikozwe mu rubaho, gifite ishusho ijya kumera nk’akato kabaje hanyuma akagendera kumazi akurikiye icyerekezo ari kugenderamo(amazi). Ubwo yarimo agorora umubiri nibwo iyi fi idakunze kurebera izuba ikinyabuzima cyose kiva amaraso, yamuriye bikarangira ahasize ubuzima.

Umuyobozi w’umusigire ushinzwe umutekano wo mumazi kuri iki kirwa cya Hawaii  Kurt Lager, mu ijambo yavuze anihanganisha abakunzi be n’abakunzi ba Sinema muri rusange, yavuze ko ari igihombo gikomeye bahuuye nacyo kuko Perry ari umwe mu bari bakinnyi ba filime bari bafite igikundiro akesha guca bugufi no gusabana n’abakunzi be.

Comments are closed.