Tanzania: Leta yavuze ko igiye guhagurukira ikibazo cy’impaunzi z’Abarundi n’iz’abakongomani

1,094
Kwibuka30

Leta ya Tanzaniya yavuze ko igiye guhagurukira ikibazo cy’impunzi z’Abarundi ndetse n’iz’Abakongamani bivugwa ko ziteza umutekano muke muri icyo gihugu.

Perezida wa Repubulika ya Tanzaniya madame Samiya Suluhu yemeye ko Leta ye igiye gukurikirana ikibazo cy’impunzi cyane cyane iz’Abarundi n’Abakongaman bivugwa ko bakomeje guteza umutekano muke mu duce batuyemo.

Ibi SAMIYA SULUHU abivuze nyuma y’aho igisirikare cy’icyo gihugu gisabye ubuyobozi bw’icyo gihugu kubyifatira mu ntoki mu rwego rwo gukemura icyo kibazo bivugwa ko gihangayikishije benshi mu baturage baturanye n’izo mpunzi.

Mu ijambo rye, Jenerali Jacob John Mkunda uyoboye igisirikare cya Tanzania yibukije ko Tanzania imaze imyaka itari mike yakira impunzi ziva mu Burundi, muri Congo, no mu Rwanda, kuva mu 1972, aho yavuze ko no mu mwaka ushize abarenga 139.000 binjiye muri Tanzania.

Yakomeje avuga ko abenshi mu bahunze mu mwaka ushize, bahunze ku mpamvu z’ubukene kuko “Tanzania ifite amahirwe menshi mu bijyanye n’akazi kuruta aho baba baturutse”

Yasabye Leta ko kwiga uburyo yasubiza iwabo impunzi ziva mu bihugu umutekano wagarutse.

Kwibuka30

Jenerali Mkunda yasabye kandi Leta “kwirukana impunzi zatswe uburenganzira bwo kwitwa impunzi, abimukira badafise ibyangombwa hamwe n’abasaba ubuhungiro babubuze”.

Perezida Samia Suluhu yemereye igisirikare cye ko agiye kugira icyo akora kuri kino kibazo kubera ishyirahamwe rishinzwe impunzi ku isi ryagabanije akariro mu gikorwa cyaryo cyo gucyura izo mpunzi.

Ati: “Ukuri ni uko iri shyirahamwe ubu nta mbaraga rigifite, na wa muvuduko wo gucyura impunzi bari bafite waragabanutse”.

Avuga ko bazakomeza n’ibiganiro bya politiki hagati ya Tanzania n’ibihugu by’ibituranyi kugira ngo bige inzira ibereye yo gucyura izi mpunzi.

Ati: “Iki kibazo turagifashe kandi tugiye kugihagurukira”.

(Rehema UWASE/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.