Tanzania: Polisi yatatanije urubyiruko rwazindukiye mu myigaragambyo i Dar es Salam


Polisi yo mu murwa mukuru Dar Es Salam yabyukiye mu gikorwa cyo gutatanya agatsiko k’urubyiruko kari mu bikorwa byo kwigaragambya.
Polisi mu mujyi wa Dar es Salaam yatatanyije agatsiko k’urubyiruko kari kazindukiye mu myigaragambyo mu gace Kimara Kibo, hagati ya Ubungo na Kimara, mu gihe abaturage bazindukiye mu matora yo guhitamo uzayobora igihugu.
Abatangabuhamya bavuze ko urwo rubyiruko rwatangiye guterana hafi y’Itorero rya Ufufuo na Uzima, ryari riherutse gufungwa. Iryo Torero ni iry’Umwepiskopi Josephat Gwajima, wari Umudepite mu ishyaka riri ku butegetsi, CCM, kuva mu mwaka wa 2015 kugeza uyu mwaka. Gwajima yakomeje kumenyekana kubera imyifatire ye yo kwamagana ibikorwa byo gushimuta no kurenga ku burenganzira bwa muntu, intambwe yatumye agirana amakimbirane na Leta.
Kugeza ubu, Polisi iracyakomeje kurema ituze muri ako gace, mu gihe amamodoka yayo akomeje kuzenguruka mu muhanda munini wa Morogoro Road. Kugeza nta mibare y’abakomerekeye muri ibyo bikorwa cyangwa umubare w’abatawe muri yombi.

Comments are closed.