Tanzania:Harmonize yambitse impeta Kadjala bateganya kurushinga

13,698

Umuhanzi Harmonize wo mu gihugu cya Tanzaniya yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Kadjala bateganya kurushingana.

Umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cya Tanzaniya Bwana Radjab Abdul Kahali uzwi cyane nka Harmonize, kuri uyu wa gatandatu yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Kadjala Frida, undi nawe amusezeranya kuzamukunda ubuziraherezo.

Ni umuhango wabereye muri imwe mu mahoteri yo mu mujyi wa Dar Es Salam, witabirwa n’abantu bivugwa ko ari inshuti za hafi za bombi.

Kadjala Frida yari aherutse guha imbabazi uyu mugabo wavuzweho ingeso yo guca inyuma uyu mukobwa w’uburanga.

Mu magambo yuje urukundo, uyu mukobwa yagize ati:”Radjabu nshuti yanjye, ndagukunda none, nzagukunda ejo, ndetse nzagukunda ubuziraherezo”

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe bano bombi bateganya kurushinga, gusa bamwe mu nshuti za hafi baravuga ko bano bombi bateganya kurushinga bitarenze uno mwaka. Umwe mu bakunzi ba hafi ba Kadjala yabwiye Udakuespecially.com ko bano bombi byanze bikunze bikunze bagomba gukora ubukwe mbere y’uko uno mwaka urangira, ndetse ko bishoboka rwose ko mu minsi ya vuba basohora impapuro z’ubutumire.

Comments are closed.