Tanzaniya: Dr. Mwigulu Nchemba wayoboraga minisiteri y’imali yagizwe minisitiri w’intebe

151
kwibuka31

Perezida Samiya Suluhu wa Tanzaniya yagize Minisitiri w’intebe Dr Mwigulu Nchemba wari usanzwe ari minisitiri w’imari muri icyo gihugu.

Perezida Samia Suluhu Hassan yashyizeho Dr Mwigulu Nchemba nka Minisitiri w’Intebe mushya muri guverinoma nshya nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora aherutse kuba mu mpera z’ukwezi gushize kwa cumi.

Dr. Mwigulu Nchemba wagizwe Minisitiri w’Intebe mushya muri guverinoma nshya, si mushya muri politiki y’iki gihugu cya Tanzaniya kuko asanzwe ari minisitiri w’imari muri guverinoma.

Iyi nzobere mu bukungu yigeze kuyobora inzego z’ingenzi muri Tanzania nk’Ubuhinzi, Ubutabera, n’Umutekano.

Amatora aheruka kuba muri iki gihugu yateje imyigaragambyo n’impfu z’abantu, ONU ivuga ko ari amagana, bishwe n’inzego z’umutekano.

Ubusanzwe, Nchemba avuga ko aharanira ubumwe bw’igihugu, kumva ijwi ry’abaturage no gushyira imbere iterambere ry’ubukungu.

Biteganyijwe ko Nchemba abanza kwemezwa n’inteko ishinga amategeko nka minisitiri w’intebe mushya, binyuze mu matora, ariko benshi mu bakurikiranira hafi politiki y’icyo gihugu cya Tanzaniya baremeza ko inteko ishinga amategeko n’ubundi izamwemeza nk’umuyobozi mushya wa guverinoma muri Leta ya Samiya Suluhu.

Comments are closed.