Tanzaniya: Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rirashinja Leta kwica abarenga 700

243
kwibuka31

Ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya rirashinja Leta kuba imaze kwica abayoboke bayo n’abandi baturage basanzwe bagera kuri 700 mu gihe cy’iminsi itatu gusa.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Tanzaniya burashinja Leta kuba imaze kwica abaturage bagera kuri 700 bose mu gihe cy’iminsi itatu gusa imyigaragambyo ibaye muri icyo gihugu cya Tanzaniya.

Umuvugizi w’iryo shyaka yabwiye itangazamakuru mpuzamahanga ko abamaze gupfa atari abayoboke ba CHADEMA gusa, ko hariho n’abandi benshi batemeranywa n’imiyoborere y’ishyaka CCM rihagarariwe na Samiya Suluhu Hassan bemeye kujya mu myigaragambyo ngo bereke isi yose ko batishimiye uburyo bayobowe, abo nabo bakaba barahasize ubuzima barashwe n’abapolisi ba Leta, ati:”Abagera kuri 700 bamaze kuhasiga ubuzima mu minsi 3 gusa iyi myigaragambyo itangiye, si abacu gusa, hari n’abatari bake biciwe mu mihanda bigaragambya kandi atari abayoboke bacu, abaturage bararambiwe kandi barababaye bikabije”

Polisi n’abandi bashinzwe umutekano bagerageje guhosha imyigaragambyo

N’ubwo CHADEMA itangaza iyi mibare, umuryango Amnesty international uvuga ko abamaze gupfa bagera ku ijana, mu gihe abatari bake barwariye mu bitaro bitandukanye mu gihugu kubera ibikomere batewe n’inkoni bakubiswe n’abashinzwe umutekano.

Ni mu gihe tumwe mu duce two mu gihugu twatangiye gushyira hanze ibyavuye mu ibarura aho Madame Samiya Suluhu akomeje kuza imbere.

Kugeza ubu nta muntu wo ku ruhande rwa Leta wari wagira icyo avuga kuri ino mibare yatangajwe na CHADEMA, ndetse kugeza kuri iyi saha imyigaragambyo ikomeje kubera mu duce dutandukanye two muri icyo gihugu.

(Inkuru ya Akimana Dorine /indorerwamo.com)

Comments are closed.