Tanzaniya: John Heche utavuga rumwe na Leta yaraye atawe muri yombi

243
kwibuka31

Umuyobozi wungirije w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya yatawe muri yombi, mu gihe ibikorwa byo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bikomeje, mbere y’amatora rusange ateganijwe mu cyumweru gitaha muri iki gihugu.

John Heche, visi perezida wa Chadema, yafashwe ubwo yari agiye kwitabira urubanza rwa Tundu Lissu, umuyobozi w’ishyaka, ukekwaho icyaha cyo gushaka kugambanira igihugu.

Mu itangazo, ishyaka rya Chadema ryavuze ko leta ifite umugambi wo “guta muri yombi abayobozi bakuru b’ishyaka no kubafunga kugeza amatora arangiye”, ateganyijwe kuba ku itariki ya 29 Ukwakira.

Kugeza ubu nta cyo leta ya Tanzaniya iratangaza kuri ayo makuru.

Ishyaka rya Chadema ryatangaje ko Heche yafashwe ubwo yageraga ku rukiko rukuru rwa Dar es Salaam kuri uyu wa gatatu.

Iri shyaka kandi ryavuze ko Heche yajyanywe mu mujyi wa Tarime, mu majyaruguru y’igihugu, ni mu bilometero 1,300 uvuye mu mujyi wa Dar es Salaam.

Polisi yo nta cyo iratangaza ku ifatwa rye, ku nshuro ya kabiri mu cyumweru kimwe.

Ku wa gatandatu, yari yafashwe by’akanya gato ubwo yageragezaga kwambuka ajya muri Kenya, bivugwa ko yari agiye mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, Raila Odinga.

Ishami rya Leta rishinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzaniya ryatangaje ko Heche yari agiye kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko Chadema yahakanye ibyo ashinjwa.

Ifatwa rya Heche ribaye mu gihe hakomeje kuvugwa ibura ry’uwahoze ari Ambasaderi wa Tanzaniya, akaba n’umwe mu bakunze kunenga ubutegetsi.

Umuryango wa Humphrey Polepole wavuze ko yashimutiwe iwe mu rugo i Dar es Salaam ku wa 6 Ukwakira. Umuvandimwe we yavuze ko yasanze urugi rw’inzu ye rwamenetse kandi hari amaraso menshi yamenetse.

Perezida Samia Suluhu Hassan ari kwiyamamariza manda ya kabiri, gusa ni ubwa mbere yitabiriye amatora ya perezida, kuko yagiye ku butegetsi mu 2021 asimbuye John Magufuli witabye Imana.

Prezida Samia unahagarariye ishyaka CCM, yahoze ashimirwa uruhare rwe mu kongera ubwisanzure bwa politiki muri Tanzaniya, gusa nyuma yaho yatangiye kunengwa cyane ashinjwa ubutegetsi bw’igitugu, harimo gufunga amashyaka ya politiki ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta itavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Kuri ubu ishyaka Chadema ryamaze gukurwa ku rutonde rw’amashyaka azitabira amatora yo mu cyumweru gitaha, ndetse n’umuyobozi waryo Tundu Lissu arafunzwe kuva muri Mata (4) 2025.

Luhaga Mpina, umukandida w’ishyaka rya kabiri mu yakomeye atavuga rumwe na leta, ACT-Wazalendo, na we ubu yamaze gukurwa mu bemerewe kwiyamamaza, bisigaza abakandida b’amashyaka mato gusa bahanganye na Perezida Samia.

Comments are closed.