Tanzaniya: Leta yahakanye imibare y’abavugwa ko bapfiriye mu bikorwa by’imyigaragambyo.

128

Leta ya Tanzaniya yateye utwatsi imibare yatanzwe n’amashyirahamwe mpuzamahanga ivuga ko iyo mibare ihabanye n’ukuri kw’ibyabaye, ndetse ko abantu badakwiye kubarwa nk’ubara amamodoka.

Guverinoma ya Tanzania yamaganiye kure imibare y’abavuga ko biciwe mu myigaragambyo yabanjirije amatora aheruka kuba muri icyo gihugu, ivuga ko harimo gukabya gukabije, gusa yemeje ko hari abapfiriye muri myigaragambyo yo ku wa 29 Ukwakira 2025, umunsi w’amatora, ndetse no mu minsi yakurikiyeho.

Mu ijwi rya minisitiri w’intebe wa Tanzaniya Bwana Mwigulu Nchemba, yavuze ko guverunoma ayoboye ibabajwe n’amagambo amaze iminsi avugwa n’amashyirahamwe mpuzamahanga n’ay’imbere mu gihugu atumbagiza imibare y’abapfiriye mu myigaragambyo, arasanga bimeze nko gutesha agaciro ubuzima bw’Abatanzaniya no kutita ku gahinda kw’ababuze ababo kuko badashobora kubara abapfiriye muri iyo myigaragambyo nk’ubara amamodoka.

Yagize ati:“Turemera ko hatri ababuriye ubuzima bwabo muri biriya bikorwa by’imyigaragambyo, ariko se murashaka ko tubabara nk’imodoka? Ubuzima bw’abantu murashaka ko tububarira nk’imodoka? Twaba turi gutesha agaciro ikiremwamuntu”

Akomeza gushimangira agaciro k’ubuzima bw’umuntu, Mwigulu yatanze urugero ku buryo abantu bavuga ku rupfu mu buryo bworoshye:

“Uzi ukuntu amaraso y’umuntu akomeye? Bavuga ngo ee ni ibihumbi bingana bite, sinzi ibihumbi bingahe, sinzi amagana ingahe… tube maso. Hari intambara yo mu rwego rw’ubukungu, tutarangazwa n’abadashaka iterambere ryacu, abashakira ibibi Tanzaniya.”

Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko nta gihugu na kimwe ku isi gishobora kugira imvururu ntizigire ingruka, yasabye abaturage guhitamo kuganira no gushaka ubwumvikane aho kwishora mu makimbirane.

“Ku isi hose nta mvururu zibaho zidafite hareke kubaho ingaruka. Iyo habaye imvururu, haba harimo ingaruka. Hari abantu babuze abo bakundaga, twirinde gufata ibi nk’imikino cyangwa politiki.”

Ku bijyanye n’indi myigaragambyo yategujwe n’abatavuga rumwe na Leta, minisitiri w’intebe yakanguriye abaturage kugana inzira y’ibiganiro kuruta uko bajya mu mihanda ngo barigaragambya, ati:”Ndasaba Abatanzaniya bose kwitondera bino bihe turimo, mwibuke ko nta bikorwa nka biriya byijyana bidasize ingaruka cyangwa inkovu mbi, nimuze duhure tuganire, ntidukwiye kwemera ibyo bintu byongera.

Comments are closed.