Tanzaniya: Perezida Suluhu yirukanye minisitiri we w’ububanyi n’amahanga

7,327

Perezida wa Tanzaniya Suluhu Samia yirukanye minisitiri we w’ububanyi n’amahanga anihanangiriza abandi bari muri guverinoma ye bigira nk’ibigirwamana.

Perezida wa Tanzaniya Samiya SULUHU mu mpera z’icyumweru gishize yakoze impinduka muri guverinoma ye, impinduka zarangiye Liberatha Mulamula wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga yerekwa umuryango usohoka mu ikipe ya Samiya.

Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP kuri uyu wa mbere, Perezida Samiya yavuze ko Minisitiri Liberatha yakoze amakosa akomeye afatwa nko kugambanira igihugu, perezida Suluhu yagize ati:”Birababaje kumvikana ikintu n’abantu maze barangiza bakajya hanze bakavuguruza ibyo mwavugiye hamwe bakabyita igitugu bakorewe”

Mulamula yakuwe ku mwanya yari amazeho umwaka umwe gusa

Perezida Suluhu yakomeje avuga ko hari abandi bayobozi bakuru muri icyo gihugu nabo bamaze kwigira nk’ibigirwamana kandi ko ibyo bitazabahira kuko we atazigera abyihanganira na gato, yavuze ko buri muyobozi akora ku nyungu za rubanda, bitaba ibyo agasimburwa hakaza uwumva neza gahunda n’umurongo wa Leta ugamije guteza imbere rubanda.

Liberatha yari amaze umwana umwe gusa mu biro by’ububanyi n’amahanga muri icyo gihugu, ubu akaba yasimbujwe Dr Stergomena Tax.

Leave A Reply

Your email address will not be published.