Tanzanya: Ababyaza 4 barashinjwa kunobora amaso y’impinja zikivuka bakayagurisha ku bapfumu

3,555

Hari abaganga bane bo mu gihugu cya Tanzaniya bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba bimwe mu bice by’imibiri y’impinja zikivuka bakazigurisha

Abaganga bane batatangarijwe amazina bo mu gihugu cya Tanzaniya bo mu gace kitwa Tabora mu Burengerazuba bwa Tanzania bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba no kugurisha bimwe mu bice by’imibiri y’abana b’impanga bari bakimara kuvuka ariko ntibagira amahirwe yo kubaho.

Minisiteri y’ubuzima muri Tanzaniya yashyizeho komisiyo ikurikirana icyo kibazo, igakora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane uburyo ibyo byose byakozwe.

Umubyeyi w’izo mpinja yagize ati:”Nibyo, nagize ibyago mbyara abana babiri b’impanga ariko ntibabasha kubaho, nyuma bampaye imibiri yabo ngo nshyingure, nasanze nta maso bafite, bayanoboyemo, ndetse n’uruhu rwo ku maso barukuyeho

Polisi ya Tanzaniya yavuze ko bano baganga bose uko ari bane bahagaritswe mu kazi, ndetse ubu bakaba bari mu maboo ya polisi.

Komiseri wa polisi mu gace ka Tabora, Batilda Buriani yavuze ko abo baganga banoboyemo amaso y’izo mpinja bashakaga kuyagurisha ku bapfumu kuko ngo bijya byifashishwa mu migenzo yabo y’ubupfumu.

Komiseri wa polisi madame Batilda Buriyani yavuze ko abo babyaza bose uko ari bane bagomba gufungwa bakaryozwa ayo mabi bakoze

(Inkuru ya Raissa Akeza)

Comments are closed.