USA:Umuhanzikazi Taylor Swift yibasiye Donald Trump abitewe n’amagabo yanditse kuri Twitter avuga kubigaragambya!

7,932
Kwibuka30

Umuhanzikazi uri mu byamamare ku isi, Taylor Swift avuga ko ibyo Perezida Donald Trump yandika kuri Twitter muri iki gihe asanga ntaho bitandukaniye no kuba rutwitsi. Swift avuga ko Trump yita inkozi z’ibibi abigaragambya bamagana umupolisi w’Umuzungu wishe Umwirabura amuheheje umwuka, ngo ni ukudashyira mu gaciro.

Muri Leta ya Minnesota hamaze igihe imyigaragambyo irimo Abirabura benshi n’Abazungu bamagana ibyo Umupolisi w’Umuzungu aherutse gukora ubwo yateraga ivi ku ijosi ry’Umwirabura, undi agatakamba avuga ko ari guhera umwuka ariko ntabyumve kugeza apfuye.

Umwirabura yitwa Georges Floyd. Bivugwa ko Umupolisi yamushinze ivi ku ijosi mu gihe k’iminota ikenda.

Ku wa Kane Trump yanditse kuri Twitter ko abigaragambya bamagana ibyakozwe n’uriya Mupolisi ari inkozi z’ibibi (thugs), ziri gutesha agaciro urupfu rwa Floyd kandi akavuga ko uko byagenda kose Leta izasubiza mu buryo ibintu ndetse ko nihagira uhirahira agasahura inzu, azaraswa.

Taylor Swift umwe mu bahanzikazi bazwi ku Isi, yanditse kuri Twitter amusubiza ko ibyo avuga ari ugusuka amavuta mu muriro kandi ko bidakwiye kuvugwa n’Umukuru w’Igihugu.

Kwibuka30

Uyu mukobwa ufite abantu miliyoni 86 bamukurikirana kuri Twitter, yanditse ati: Kuva watangira kuyobora ibyawe ni ukwereka Abazungu ko bari hejuru no guha imbaraga ivanguraruhu. Ibyawe ni ugukongeza umuriro…Mu Ugushyingo tuzatora ko uva ku Buyobozi bw’iki gihugu.”

Taylor Swift ni umwe mu byamamare byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika bijya bigira icyo bivuga ko bibazo bya Politiki biri yo.

Muri 2019 yigeze kuvuga ko Perezida Trump yiyibagiza ko Leta zunze ubumwe za Amerika ari igihugu kigendera kuri Demukarasi, ko atagomba kugifata nk’igihugu kiyoborwa n’agatsiko.

Ubuyobozi bwa Twitter buherutse kwamagana Trump kubera Tweet yashyize ku rubuga rwe, bukavuga ko ihabanye n’amabwiriza agenga imikorere ya Twitter kuko ngo yagaragazaga ivangura ryeruye.

Trump byaramurakaje ndetse bivugwa ko ari gutegura ikemezo kigabanya ububasha bw’ibigo by’ikoranabuhanga mu itumanaho nka Twitter, Facebook n’ibindi mu gukumira ibyo ababikoresha batangariza ku nkuta zabo.

Donald Trump avuga ko biriya bigo byiyumvamo ubushobozi bukomeye bwo kuba byabuza abantu kwisanzura mu bitekerezo banyuze ku nkuta z’imbuga nkoranyambaga bakoresha. abakomeje imyigaragambyo bo barakomeje.

Leave A Reply

Your email address will not be published.