TESLA MU GIHOMBO CYA MILIYARI $150 NYUMA Y’UBWUMVIKANE BULE HAGATI YA MUSK NA TRUMP 

427
kwibuka31

Nyuma y’intambara y’amagambo yatangijwe na Elon Musk agisezera inshingano yari afite muri leta iyobowe na Trump Tesla ishobora guhomba agera kuri miliyari $150

Isoko ry’imari rya Tesla ryaragabanyutse kuva kuri uyu wa kane, kandi rikomeza kugwa hasi, ibi bikaba bifite aho bihuriye n’intambara y’amagambo ishyamiranyije umuherwe wa mbere ku isi kugeza ubu nk’uko tubikesha urubuga Forbes magazine ariwe Elon Musk na perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, utajya avugirwamo, Bwana Donald Trump.

Musk yatangiye kunenga politike ya Trump y’imisoro, dore ko yanagize ingaruka kuri uyu mushoramari, kuko mbere ubwoko bw’imodoka akora mu ruganda rwe rwa Tesla, rwari rwarasonewe imisoro, ibyatumaga benshi bagura izi modoka. Kuba yarashyiriweho imisoro nawe byatumye isoko rye rigabanyuka, maze Elon yisanga mu gihombo atateganyaga, dore ko mu minsi yashize yari pata na rugi kuri Donsld Trump.

Imibare igaragazwa na Bwana  Mark Spiegel umuyobozi mukuri muri muri Stanphyl Capital ibarizwamo uyu rwiyemezamirimo Elon Musk, avuga ko gukubita umutwe hasi kwa Tesla kwigaragaza mu mibare bakora buri munsi. Kugeza ubu, isoko rya Musk rimaze kugabanyukah 2.5% aribyo bigfera muri miliyari jana na mirongo itanu z’amadorali.

Comments are closed.