Teta Sandra yasabye imbabazi ku magambo aherutse kwandika


Nyuma yo kwandika amagambo yafashwe nk’arimo gupfobya genocide yakorewe Abatutsi, Teta Sandra yanditse asaba imbabazi,
Teta abinyujije ku rubuga rwa Snapchat ndetse no kuri sitati ya WhatsApp, yavuze ko yibuka Abatutsi bishwe ariko “n’Abahutu kimwe n’abandi barwanyaga Jenoside.”
Yanditse ibi mu gihe u Rwanda ruri mu Cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa bugufi yashyize kuri whatsapp by’umwihariko kuri sitati ye na Snapchat, yagaragaye asaba imbabazi z’ibyo yari yanditse.
Yagize ati: “Ndasaba imbabazi z’ubutumwa bwabanje buvuga ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Nabibonye by’umwihariko ku bitangazamakuru ariko nifatanyije n’Abanyarwanda bose. Jenoside yakorewe Abatutsi ntikongere kuba.”
Mu kiganiro kigufi yaraye ahaye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, Teta yavuze ko yumviswe nabi kuko abantu batarimo gusobanukirwa icyo yashatse kuvuga.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ingingo ihana guhakana Jenoside isobanutse.
Ati: “Usesenguye ibyo uwo Teta yashyize ku mbunga nkoranyambaga ze ukareba ibyo amategeko ateganya, rwose biragaragara ko yarenze ku byo itegeko riteganya.
Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ni yo yibukwa naho kongeraho ibindi ni ukunyuranya n’ingingo ya 5 y’iryo tegeko navuze.”
Yakomeje avuga ko ingingo ya 5 y’itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, ivuga ko umuntu uvuga cyangwa ugaragaza ko Jenoside atari Jenoside, kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe, aba akoze icyaha cyo guhakana Jenoside.
Dr. Murangira B. Thierry, aherutse gutangaza ko Itegeko Nshinga riha umuntu uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ariko akirinda gukora ibyaha.
Yagize ati: “Kugaragaza ibitekerezo ni uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga ariko bufite irengayobora, ni ukuvuga kwirinda gukora ibyaha, kuko ugomba kubaha ituze rusange rya rubanda.”
Yakomeje agira ati: “Uwo ari we wese amategeko aramureba, ibyo yakora byose kuko tuzi neza ingengabitekerezo ya Jenoside aho yagejeje uru Rwanda, ntabwo rero tugomba kubyihanganira.
Turasaba buri muntu wese, ari ibyamamare, ari abarimu, ari abahanzi, ari abavuga rikumvikana ku mbuga
nkoranyambaga na bo kugaragaza uruhare rwabo, barwanye ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zibiba urwango zigenda zikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.”
Teta Sandra yabaye igisonga cya Nyampinga w’iyahoze ari SFB mu 2011, nyuma yerekeza mu Mujyi wa Kampala aho yateguraga ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye.
Teta ni umugore w’umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda, Mayanja wamenyekanye ku izina rya Weasel, akaba yaranitabiriye amarushanwa y’ubwiza atandukanye mu Rwanda.

Comments are closed.