Titi Brown agiye gusubizwa imbere y’inkiko

1,508
Kwibuka30

Umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown agiye gusubizwa imbere y’inkiko nyuma y’uko Ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Ni umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge wafashwe ku wa 1o Ugushyingo 2023.

Kwibuka30

Ikinyamakury Umuseke dukesha iyi nkuru kiravuga ko gifite amakuru ko Ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwatanzwe ku wa 06 Ukuboza 2023 habura iminsi itanu kugira ngo iminsi 30 yagenwe yo kujurira ngo irangire.

Ubushinjacyaha buvuga ko bwajuririye iki cyemezo kuko ibimenyetso byirengagijwe.

Busaba Urukiko Rukuru kongera gusuzuma no kwemeza ko ibimenyetso bishinja Ishimwe Thierry bifatika kuko nta gushidikanya kurimo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.