Transfers: Izivugwa n’izabaye ku mugabane w’iburayi muri iki cyumweru dusoje.

5,740
Kwibuka30

Jadon Sancho waherukaga mu kibuga iminsi 140 mbere y’uko agirana ikibazo n’umutoza we muri Manchester united, Yaje kukigarukamo nyuma yo gutizwa mu Ikipe ya Borussia Dortmund yamugurishije muri iyi kipe batazira amashitani atukura. Ni nyuma y’iminsi mike byemejwe ko Uyu mukinnyi w’imyaka 23, atijwe mu gihe cy’amezi atandatu; ni ukuvuga igice cyose gisigaye cy’uyu mwaka w’imikino.

Nyuma y’uko Juventus yemeranyijweho na FK Budućnost Podgorica, ikipe yo muri Montenegro, ku mukinnyi wayo Vasilije Adzić w’imyaka 18, kuwa kabiri biteganyijwe ko azakora ikizamini cy’ubuzima mbere yo kuba umukinnyi w’iyi kipe kuburyo bweruye.

Vasilije Adzić ugiye kuba umukinnyi wa Juventus vuba aha.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru twinkiyemo, ikipe ya Napoli iraza gutangaza ku mugaragaro umukinnyi Hamed Junior Traoré, ikaba izaba imutanzeho akayabo ka Miliyoni 25 z’amayero(€25m). avuye muri Bournemouth yo mu gihugu cy’Ubwongereza.

Mu gihe byagenda nez, ikipe ya Marseille yakwemera kurekura Renan Lodi, akajya gukina muri Saudi Pro League, dore ko nawe yifuje kujyayo kenshi. Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yayijemo avuye muri Nottingham forest.

Kwibuka30

David Datro Fofana umukinnyi w’ikipe ya Chelsea, iki cyumweru kimusize ari intizanyo mu ikipe ya Burnley. Nk’uko yabyitangarije, Fofana yavuze ko yishimiye kuba agiye aho azabona umwanya uhagije wo gukina, kandi ko ari ikipe ikina bihuje n’uko akina.

Eric Dier, ubu bidasubirwaho ni umukinnyi wa Bayern Munich yo mu Budage, akaba ayigezemo avuye muri Tottenham yo mu gihugu cy’Ubwongereza. Asaga Miliyoni 4 Zamayero, niyo mafaranga azahabwa Tottenham.

Timo Werner yongeye kugaruka mu Bwongereza, ndetse ntiyemeye kujya kure y’umujyi wa Londres kuko yatijwe mu ikipe ya Tottenham Hotsours yo muri uyu mujyi, muri aya mezi yanyuma y’uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024.

Leave A Reply

Your email address will not be published.