Trump yanenze ubutabera bwa Isiraheli asaba Perezida guha imbabazi Benjamin Netanyahu


Perezida wa Isiraheli Isaac Herzog yakiriye ibaruwa yaturutse kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, imusaba “kubabarira byuzuye” Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu.
Netanyahu amaze imyaka itanu aburana ku byaha ashinjwa byo kwakira ruswa, uburiganya no kwica inshingano ze mu manza eshatu zitandukanye, ariko yaburanye ahakana ibyo birego byose uko bingana.
Muri iyo baruwa, Trump yanditse avuga ko “byuzuye” yubaha ubwigenge bw’ubutabera bwa Isiraheli, ariko akemeza ko Netanyahu ari gukurikiranwa mu manza “zishingiye kuri politiki kandi zidafite ubutabera.”
Ibiro bya Herzog byavuze ko biha Trump “icyubahiro agomba,” ariko ko umuntu wese ushaka imbabazi agomba kubisaba mu buryo bwemewe n’amategeko.
Nyuma yaho, Netanyahu yagize icyo avuga maze ashimira Perezida Donald Trump ku cyo yise “ubufasha bwe budasanzwe.”
Abinyujije kuri X yagize ati:“Ndagushimira Nyakubahwa Perezida ku bufasha bwawe budasanzwe, ntegereje gukomeza ubufatanye bwacu kugira ngo dukomeze umutekano kandi twagure amahoro.”
Mu mwaka wa 2020, Netanyahu yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Isiraheli uburanye mu rukiko.
Mu rubanza rwa mbere, abashinjacyaha bavuze ko yakiriye indonke cyane cyane itabi n’amacupa ya champagne ahenze aturutse ku bacuruzi bakomeye kugira ngo agire amahirwe adasanzwe abaha.
Comments are closed.