Trump yateguje ibihano bikomeye ku Burusiya nyuma y’igitero gikomeye bwagabye kuri Ukraine


Perezida w’Amerika Donald Trump yakangishije ibihano bikomeye cyane ku Burusiya nyuma yuko bugabye igitero cya mbere gikaze cyane cyo mu kirere kuri Ukraine kuva intambara itangiye.
Icyo gitero cyo ku cyumweru cyishe abantu bane, barimo umugore n’uruhinja rwe, ndetse ku nshuro ya mbere cyangije inyubako nkuru ya leta ya Ukraine mu murwa mukuru Kyiv.
Icyo gitero – Ukraine ivuga ko Uburusiya bwakoreshejemo indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (drone) nibura 810 na misile nibura 13 – cyatumye benshi basaba ko uburengerazuba bw’isi bugira icyo bukora gikomeye cyane kuri Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.
Avugana n’abanyamakuru nyuma y’icyo gitero cy’Uburusiya, Perezida w’Amerika yavuze ko atishimiye “ukuntu ibintu byose bimeze”.
Mbere, Trump yakangishije gufatira Uburusiya ingamba zikakaye, ariko nta kintu na kimwe yakoze ubwo Putin yirengagizaga ibihe ntarengwa yamushyiriyeho hamwe n’ibikangisho byo kumufatira ibihano.
Ku cyumweru, abajijwe niba yiteguye kujya mu “cyiciro cya kabiri” cyo guhana Uburusiya, Trump yasubije ati: “Yego, nditeguye”, nubwo nta makuru arambuye yatanze.
Icyo gikangisho cya Trump gikurikiye amagambo ya Minisitiri w’imari w’Amerika Scott Bessent, wavuze ko Amerika yiteguye kongera igitutu mu bukungu ku Burusiya ariko ko icyeneye ubufasha bw’Uburayi.
Mu kiganiro Meet the Press cy’igitangazamakuru NBC, Minisitiri Bessent yavuze ko Amerika irimo gushaka ubundi bufasha bwa EU kugira ngo ishyireho ibihano ku bihugu bigura ibitoro by’Uburusiya.
Minisitiri Bessent yavuze ko niba ibihugu byo muri EU byongereye ibihano n’imisoro ku bihugu bigura ibitoro by’Uburusiya, “ubukungu bw’Uburusiya buzahirima burundu, kandi ibyo bizazana Perezida Putin ku meza [y’ibiganiro]”.
Kugeza ubu, ingamba ikomeye cyane Amerika yafashe ni umusoro wa 50% yashyise ku bicuruzwa byinjira muri Amerika bivuye mu Buhinde, watangiye gushyirwa mu ngiro mu kwezi gushize nk’igisubizo ku kuba Ubuhinde bukomeje kugura ibitoro by’Uburusiya.
Trump yumvikanishije igitekerezo cyo kwagura iyo ngamba y’ibihano ku bihugu bicuruzanya n’Uburusiya, ariko ntarabikora.
Trump yavuze ko abategetsi b’i Burayi bitezwe gukorera uruzinduko muri Amerika muri iyi ntangiriro y’iki cyumweru bakaganira ku kurangiza intambara yo muri Ukraine.
Trump yagize ati: “Abategetsi bamwe b’i Burayi baraza mu gihugu cyacu ku wa mbere cyangwa ku wa kabiri umwe ku giti cye.” Ntiyavuze abo bategetsi abo ari bo. Yanumvikanishije ko azavugana na Putin mu minsi nk’ibiri iri imbere.
Aganira n’igitangazamakuru ABC News cyo muri Amerika, Zelensky yashishikarije ibihugu by’i Burayi kureka burundu kugura ingufu (z’amashanyarazi) z’Uburusiya.
Yagize ati: “Tugomba kureka [kugura] ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’ingufu [z’amashanyarazi] z’Uburusiya, hagati aho, [no kureka] ikintu icyo ari cyo cyose, amasezerano ayo ari yo yose n’Uburusiya…”
Zelensky yashimye gahunda y’imisoro ya Trump avuga ko ari “igitekerezo cyiza” cyo kugabanya aho Uburusiya bukura amafaranga.
Kuva Uburusiya bugabye igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022, ikigo cy’ubushakashatsi ku ngufu n’umwuka mwiza (Centre for Research on Energy and Clean Air) kivuga ko Uburusiya bumaze kugurisha ibitoro na gaze bifite agaciro ka miliyari 985 z’amadolari y’Amerika.
Ibihugu byaguze byinshi cyane ni Ubushinwa n’Ubuhinde. Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) wagabanyije cyane – ariko ntiwahagaritse burundu – ingufu z’amashanyarazi ugura mu Burusiya. Muri Kamena (6) uyu mwaka, EU yatangaje gahunda yo kureka burundu kugura ingufu zo mu Burusiya bitarenze mu mwaka wa 2027.
Nubwo ibihano birimo kwiyongera, Uburusiya bukomeje gukora mu kwangura amasoko (isoko) yabwo. Mu nama mu murwa mukuru Beijing w’Ubushinwa mu cyumweru gishize, Uburusiya bwavuze ko buzongera gaze (gas) bugurisha ku Bushinwa.
Hagati aho, itsinda OPEC+ ry’ibihugu bicukurwamo ibitoro ku isi, ririmo n’Uburusiya, ryemeranyije kongera umusaruro, igikorwa gishobora kugabanya ibiciro by’ibitoro ku isi ndetse kikabangamira umuhate w’uburengerazuba bw’isi (Uburayi n’Amerika) wo kugabanya aho Uburusiya bukura amafaranga.
Comments are closed.