Tshisekedi ngo arashaka kwihurira na Perezida Kagame akamutuka

588

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko afite gahunda yo guhura na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda akamutuka ko ari umunyabyaha.

Tshisekedi yabitangaje mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na Deutsche Welle.

Iki gitangazamakuru cyo mu Budage baganiriye ubwo yari i Berlin, aho yahuriye na Chancellier w’u Budage, Olaf Scholz baganiriye ku bibazo birimo icy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC.

Iki gice kirimo intara ya Kivu y’Amajyaruguru kimaze igihe cyarabaye isibaniro ry’intambara, nyuma y’uko imirwano yari imaze kubura hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) kuva mu Ugushyingo 2021.

Tshisekedi na Leta y’igihugu cye bakunze gushinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’uriya mutwe; ibyo rwo rwakunze guhakana ruvuga ko ntaho ruhuriye na wo.

Umwuka mubi umaze igihe hagati ya Kigali na Kinshasa wageze ku rwego rwo gukangishanya intambara, gusa biba ngombwa ko amahanga ahomahoma asaba ibihugu byombi gukemura amakimbirane bifitanye biciye mu nzira y’ibiganiro.

Kuva muri Gashyantare uyu mwaka biciye muri Perezida João Lourenço wa Angola, hari gahunda y’uko ba Perezida Kagame na Tshisekedi bashobora guhura bakaganira ku mwuka mubi uri hagati y’impande zombi, n’ubwo bitazwi igiye nyacyo uwo muhuro uzabera.

Tshisekedi yavuze ko igihe azahurira na Perezida Kagame imbonankubone azamubwira ko ari umunyabyaha.

Ati: “Nakunze kuvuga ko ntazigera na rimwe mpura na M23, kubera ko imeze nk’icyuka cyahimbwe mu rwego rwo gushakira impamvu intambara yashojwe ku gihugu cyanjye cya RDC”.

“Mu by’ukuri ariko uwateye igihugu cyanjye nyawe, umunyabyaha nyawe ni Paul Kagame. Ndashaka guhura na we bitari mu rwego rwo kumutakambira cyangwa kugira icyo nshyikirana na we. Bizaba ari mu rwego rwo kumubwira imbonankubone ko ari umunyabyaha, ko bihagije”.

Tshilombo yunzemo ko azabwira Perezida Paul Kagame ko ibyo amaze gukorera RDC n’abaturage bayo bihagije, bityo ko ari igihe cyo kuva ku butaka bwayo.

Yunzemo ati: “Ibyo ni byo nshaka kumubwira, ariko tugomba kubivugira mu maso ye kubera ko iyo uvugiye mu itangazamakuru hari ubwo bidatanga umusaruro nyawo”.

Ni Tshisekedi wanongeye kubazwa ku mugambi wo gutera u Rwanda yatangaje mu Ukuboza umwaka ushize, avuga ko kuri ubu yemeye guha amahirwe inzira y’amahoro biciye mu biganiro; ariko ko ari yo mahirwe ya nyuma.

Yagaragaje ko inzira y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda ashinja u Rwanda gutera umugongo niyanga ari bwo azareba ku zindi ngamba.

Comments are closed.